Ku ikubitiro iri rushanwa ritangira kuri uyu wa Kane, tariki ya 11 Kamena kuzageza ku itariki ya 19 Nyakanga 2026, rizitabirwa n’ibihugu 48, ari na byo byinshi biryitabiriye mu myaka 96 ishize rikinwa, dore ko ubusanzwe ryakinwaga n’amakipe 32.
Iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ryitezweho gushyiraho agahigo ko kwitabirwa n’abafana benshi kurusha irindi ryose ryabayeho.
Aka gahigo gafitwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo zakiraga iri rushanwa mu 1994, abafana 3.587.538 bakitabira imikino 52 yarigize. Kuri iyi nshuro ryasubiyeyo ndetse rikazakinwa imikino 104.
Amakipe menshi n’imikino myinshi, birashyira gukuraho agahigo k’ibitego byinshi byinjijwe mu irushanwa rimwe, gasanzwe gafitwe n’Igikombe cy’Isi cyo muri Qatar cya 2022 cyinjijwemo ibigera ku 172.
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi ni Miroslav Klose ufite 16. Lionel Messi ukinira Argentine ufite 13 na Kylian Mbappé ukinira u Bufaransa ufite 12 bashobora gukuraho aka gahigo.
Miroslav Klose wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Budage yahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga, ari we mukinnyi wakinnye imikino myinshi akayitsinda mu Gikombe cy’Isi, aho yatsinze 17.
Lionel Messi umukurikira ufite intsinzi 16, afite amahirwe yo gukina iri rushanwa ashobora gukora amateka mashya ku gutsinda imikino myinshi mu Gikombe cy’Isi.
Umunyabigwi mu mupira w’amaguru, Pelé, yihariye agahigo ko kuba ari we mukinnyi watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu Gikombe cy’Isi, aho yatanze imipira 10.
Lionel Messi umukurikira watanze imipira umunani, arasabwa gutanga imipira itatu gusa ivamo ibitego, agahita yiharira aka gahigo.
Cristiano Ronaldo wa Portugal, Lionel Messi wa Argentine na Guillermo Ochoa wa Mexique, basangiye amateka yo gukina Igikombe cy’Isi inshuro eshanu. Aba bose bahamagawe mu makipe yabo, bategerejweho kwandika amateka yo kurikina ishuro esheshatu, ari na bo gusa babikoze ku Isi.
Lionel Messi w’imyaka 38 afite agahigo ko gukina imikino 26 mu Gikombe cy’Isi, iri rushanwa rizaba rigizwe n’imikino 104, ni amahirwe kuri Cristiano Ronaldo yo gukuraho aka gahigo gafitwe na mukeba we cyangwa bakanganya bitewe n’aho amakipe yabo azagarukira.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, Igikombe cy’Isi kizagaragaramo abakinnyi umunani barengeje imyaka 40.
Abo ni Raig Gordon ufite 43, Cristiano Ronaldo ufite 41, Guillermo Ochoa, Luka Modrić, Edin Džeko, Manuel Neuer, Vozinha na Fernando Muslera bose bafite imyaka 40.
Umukino wa mbere w’iri rushanwa uraza guhuza Mexique na Afurika y’Epfo kuri Estadio Azteca guhera Saa 21:00. Aya makipe yombi ni ubwa kabiri ahuriye mu mukino ufuhngura Igikombe cy’Isi nyuma yo mu 2010 ubwo ryari ryabereye muri Afurika y’Epfo.
Estadio Azteca iberaho uyu mukino, iraza kuba yanditse amateka yo kuba ari cyo kibuga rukumbi ku Isi kibereyeho Igikombe cy’Isi mu myaka itatu itandukanye. Ni nyuma yo mu 1970, 1986 na 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!