00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Afurika yanditse amateka, Lionel Messi ashimangira ubuhangange

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 28 June 2026 saa 08:13
Yasuwe :

Imikino y’amatsinda mu Gikombe cy’Isi cya 2026 yashyizweho akadomo, isiga Afurika ikoze mateka yo kugira amakipe icyenda yakomeje muri 1/16, naho Lionel Messi yuzuza imikino irindwi yikurikiranya mu mateka y’iri rushanwa abona igitego uko agiye mu kibuga.

Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yazamutse iyoboye Itsinda L n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Panama ibitego 2-0.

Ni ibitego byinjijwe na Jude Bellingham na Harry Kane wanakoze amateka yo kuba umukinnyi utsindiye u Bwongereza ibitego byinshi (11) mu Gikombe cy’Isi, anyura kuri Gary Lineker wabutsindiye ibitego 10.

Muri iri tsinda Croatia yatsinze Ghana ibitego 2-1, izamuka ari iya kabiri n’amanota atandatu naho iki gihugu cyo muri Afurika kizamuka ari icya gatatu n’amanota ane.

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatsinze Uzbekistan ibitego 3-1, igira amanota ane yatumye izamuka ari ya gatatu mu Itsinda K ry’Igikombe cy’Isi.

Muri iri tsinda, Portugal ya Cristiano Ronaldo yazamutse ari iya kabiri n’amanota atanu, kuko yanganyije na Colombia 0-0, yo izamuka iyoboye n’amanota arindwi.

Argentine yagize amanota icyenda nyuma yo gutsinda Jordanie yasezerewe ibitego 3-1, mu mukino wa nyuma mu Itsinda J, harimo igitego kimwe cya Lionel Messi yinjije ku munota wa 80. Yinjiye asimbuye ku munota wa 60.

Uyu rutahizamu wagize ibitego bitandatu, yakomeje kuyobora abafite ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi cya 2026, akurikirwa na Kylian Mbappé, Ousmane Dembélé, Vinicius Junior na Erling Haaland bafite bine.

Messi yanabaye umukinnyi wa mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi, ushoboye gutsinda igitego mu mikino irindwi yikurikiranya agaragara mu kibuga muri iri rushanwa. Harimo imikino ine ya nyuma yaryo mu 2022 n’itatu y’amatsinda ya 2026.

Muri iri tsinda kandi, Algeria yanganyije na Autriche ibitego 3-3, amakipe yombi akomeza muri 1/16.

Umugabane wa Afurika wari waserukanye amakipe 10 muri iri rushanwa, wahise ukora amateka, ku nshuro ya mbere ugira amakipe icyenda yarenze amatsinda.

Ayo ni Afurika y’Epfo, Cap-Vert, Misiri, Maroc, Côte d’Ivoire, Sénégal, RDC, Algeria na Ghana. Ikipe rukumbi yavuyemo ni Tunisia itaratsinze cyangwa ngo inganye umukino n’umwe.

Jude Bellingham yishimira igitego cye
U Bwongereza bwazamutse buyoboye Itsinda L
Colombia yihagazeho imbere ya Portugal ikomeza ari iya mbere
Cristiano Ronaldo yabuze igitego ku mukino na Colombia
RDC yarenze amatsinda y'Igikombe cy'Isi cya 2026
Lionel Messi yatsinze igitego nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye
Lionel Messi yakoze amateka atarakorwa n'undi mukinnyi wese mu Gikombe cy'Isi, kuko yatsinze igitego muri buri mukino muri irindwi aheruka gukinamo
Autriche yanganyije na Algeria yarenze amatsinda y'Igikombe cy'Isi
Algeria yanganyije na Autriche, ikomeza muri 1/16 cy'Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages