00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

#WC2026: Afurika y’Epfo yahawe inkwenene n’Abanyafurika yirukanye

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 12 June 2026 saa 05:55
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Afurika y’Epfo yahawe inkwenene n’Abanyafurika banze kuyishyigikigira mu Gikombe cy’Isi kubera ko abaturage b’iki gihugu bari kwamagana abimukira baturuka mu bindi bihugu bya Afurika.

Ku wa Kane, tariki ya 11 Kamena 2026, ni bwo muri Mexique hatangiye kubera irushanwa Igikombe cy’Isi cya 2026, izafatanya kwakira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.

Umukino wabimburiye indi wasize Afurika y’Epfo itsinzwe na Mexique ibitego 2-0, ndetse babiri mu bakinnyi bayo bahabwa amakarita atukuru. Abo ni Themba Zwane na Yaya Sithole n’indi yahawe Mexique ya Cesar Montes wa Mexique.

Mbere y’umukino, abakunzi b’umupira w’amaguru bakomoka muri Afurika bari muri Mexique, bagaragaje ko badashobora gushyigikira Afurika y’Epfo, bayishinja kuba igihuhu kitemera gushyira hamwe kw’Abanyafurika.

Ntibyarangiriye aho ahubwo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje kwishimira bidasanzwe ko iki gihugu cyatsinzwe, bagikina ku mubyimba ndetse banagiha inkwenene.

Aba basubizanyaga n’abo muri Afurika y’Epfo bavugaga ko uwifuza kujya mu gihugu cyabo agomba kuba afite ibyangombwa byuzuye.

Bamwe mu badashyigikiye Bafana Bafana yagize ati “Nidufana Afurika y’Epfo iragira ngo turi kuyitwarira akazi.”

Itsinda ry’abafana baturuka muri Nigeria, ryagize riti “Turi Abanya-Nigeria, ariko uyu munsi turi inyuma ya Mexique.”

Umunyamakuru ukomeye wo muri Zimbabwe, Hopewell Chin’ono, yanditse ubutumwa burebure kuri X, avuga ko “bidakwiriye ko bashyigikira ikipe yo muri Amerika y’Amajypfo hari iyo muri Afurika, kuko bisa no gukosoza amakosa ayandi.”

Undi yagize ati “Afurika y’Epfo ntabwo iri gukina ahubwo iri kurwana. Menya ishobora kuba izi ko iri kurwanya Abanya-Mexique wenda na bo bagiye kubatwarira akazi.”

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukomoka muri Nigeria, Jay-Jay Okocha, yabajijwe n’umunyamakuru Jamie Carragher ikipe ashyigikiye muri Afurika, ntiyashyiramo Afurika y’Epfo.

Ati “Nshyigikiye Ghana, Cap-Vert, RDC na Tunisia. Ntabwo Afurika y’Epfo yatsinzwe kuko itazi gukina, ahubwo bananiwe kwiyakira ngo bahuze imikinire. Mu Gikombe cy’Isi usabwa ikinyabupfura, ugahora witeguye. Nubwo ikibuga ari gito ariko ibihano ni binini.”

“Amakipe akomeye ntabwo akinisha abo bahanganye. Nkeka ko hari amakipe akwiriye gusubira iwabo akajya kurinda akazi kabo. Bakeneye kwisubiraho niba bashaka kubaho muri rushanwa.”

Afurika y’Epfo igeze habi kubera urwango rufitiwe abimukira rukomeje gufata indi ntera, ku buryo bamwe batagihabwa serivisi zigenewe abenegihugu nko kwivuza n’ibindi.

Ibyo kandi ntibikireba ufite ibyangombwa byo kuhaba cyangwa utabifite, dore hari n’amatsinda y’abaturage yishyize hamwe akajya avuga ku mugaragaro ko umwimukira wese agomba gusubira iyo yaturutse akava mu gihugucyabo.

Urugomo rukomeye rugaragara mu ntara ya KwaZulu-Natal na Gauteng, aho abimukira baturutse Ghana, Nigeria n’ibindi bihugu bya Afurika bameneshwa n’Abanyafurika bagenzi babo, bagatwikirwa amaduka, bagakubitwa, abandi bakicwa ku manywa y’ihangu, kandi ntihagire n’umwe ubiryozwa.

Afurika y'Epfo yatsinzwe na Mexique mu mukino ufungura Igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages