00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Wakoze mubyeyi- Djibril Ouattara nyuma yo guhura na Gen (Rtd) James Kabarebe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 14 September 2026 saa 09:27
Yasuwe :

Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yahuye na Gen. (Rtd) James Kabarebe, amumurikira ibihembo yegukanye muri Shampiyona y’u Rwanda, ndetse anamushimira ku nama nziza yamugiriye nk’umubyeyi.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 13 Nzeri 2026, ni bwo uyu mukinnyi akaba na Kapiteni wa APR FC, yahuye n’Umuyobozi Mukuru w’Icyubahiro wa APR FC baganira mu buryo bwihariye.

Nyuma y’amafoto Ouattara yasangije abamukurikira bombi bari kumwe, yagize ati “Wakoze cyane ku nama z’ingirakamaro wangiriye, mubyeyi. Imana ikomeze iguhe umugisha utagabanyije.”

Ouattara yamumurikiye ibihembo yegukanye kuva yatangira gukinira APR FC. Ibi birimo icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, icy’uwatsinze ibitego byinshi muri BK Pro League 2025/26 n’ibindi.

Si ibyo gusa kuko uyu mukinnyi yanamuhaye impano y’umwambaro we wo mu Ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso.

Uyu Munya-Burkina Faso wageze muri APR FC muri Mutarama 2025, yayifashije kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2024/25 n’icya 2025/26, n’ibindi bitandukanye birimo Igikombe cy’Amahoro.

Mu mukino uheruka kuba mu mpera z’icyumweru, yatsinze ibitego bibiri byafashije Ikipe y’Ingabo gusezerera Les Aigles du Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Cheikh Djibril Ouattara yashimiye Gen. (Rtd) James Kabarebe
Cheikh Djibril Ouattara yeretse Gen. (Rtd) James Kabarebe ibikombe yegukanye
Cheikh Djibril Ouattara yahaye impano y'umwambaro we Gen. (Rtd) James Kabarebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages