Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, ni bwo ku kibuga cya Kasarani Arena Hall iri mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, hakiniwe umukino wo guharanira umwanya wa gatatu mu Gikombe cya Afurika.
Ni umukino utahiriye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, dore ko Cameroun yayirushije cyane mu ntangiriro zawo, kuko yatsinzwe ku manota 17-25, mu gace ka kabiri itsindwa ku manota 16-25, aka nyuma na ko ntiyageza ku manota 20 kuko karangiye ari 19-25.
Ikipe y’u Rwanda ntirashobora kuba iya gatatu, dore ko no mu 2023 yabaye iya kane yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 muri ½, ari na yo yayibujije itike yo gukina umukino wa nyuma.
Mu nshuro enye u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa, rwabaye urwa 10 mu 2007, ruba urwa cyenda mu 2011 mu gihe rwakuwe mu irushanwa rwari rwakiriye mu 2021.
Uyu mwaka, Ikipe y’Igihugu yageze mu makipe ane meza nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda, aho yasoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D yarimo na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwatangiye rutsinda Algeria amaseti 3-0, rukomereza ku ntsinzi y’u Burundi na yo y’amaseti 3-0, mbere yo gutsinda RDC amaseti 3-0.
Muri 1/8, u Rwanda rwatsinze Burkina Faso mbere yo guhura na Ghana rukayitsinda amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18) muri ¼.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!