Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere wakinwe guhera kuri uyu wa Gatanu, aho Police FC yatsinzwe na Amagaju 1-0, gusa imikino ibiri ihanzwe amaso ni uwo As Kigali izakiriramo APR FC ku Cyumweru ndetse n’uwo Vision izaba yakiriyemo Rayon Sports ku wa Gatandatu.
Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde nyuma y’umunsi wa 10, aho mu mikino icyenda imaze gukina yatsinzemo irindwi ikanganya ibiri, biyiha amanota 23 kuri 27 yakiniye.
Vision FC bagiye gukina yagaragaje ko yiteguye guhindura aya mateka, nk’uko Abdu Mbarushimana yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatanu.
Yagize ati “Rayon Sports ni byo imaze gutsinda imikino irindwi ariko intego yacu ni ukudasubira inyuma aho nyuma yo gutsinda Bugesera dushaka gukomereza kuri yo,"
“Rayon Sports ni yo izaba iri ku gitutu kuko ishaka kuguma ku mwanya wa mbere, gusa twe tugomba kwitegura ku buryo bwose.”
Abdu Mbarushimana wigeze gutoza Rayon Sports, yavuze ko ari ikipe asanzwe amenyereye gukuraho amanota, aho yabikoranye n’amakipe ya Muhanga FC, Electrogaz, Kibuye na
Ikipe ya Vision FC ntabwo yatangiye neza Shampiyona biviramo uwari umutoza wayo, Umwongereza Calum Shaun Selby kwirukanwa asimburwa na Abdu Mbarushimana.
Kuri ubu, Vision yavuye mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri aho iza ku mwanya wa 13 n’amanota umunani mu mikino 10 imaze gukina.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!