Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 6 Kanama 2026, ni bwo Real Madrid yamenyesheje abakunzi bayo ko yongereye amasezerano y’uyu mukinnyi washoboraga kuyivamo.
Ni nyuma y’uko Jose Angel Sanchez ushinzwe kureberera inyungu uyu mukinnyi ndetse na Juni Calafat ushinzwe kugura abakinnyi muri Real Madrid bagiranye ibiganiro byiza byabaye ku wa Gatatu.
Aba bombi bemeranyije ko uyu mukinnyi azajya ahabwa miliyoni 19 z’Amapawundi buri mwaka [37.530.186.000 Frw], mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.
Arsenal yifuzaga kugura uyu mukinnyi akazayifasha guhera mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27, ariko ntibyakunda kuko Real Madrid na yo itifuzaga kumurekura ku buntu kuko yari mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano ye.
Vinícius Júnior amaze imyaka umunani muri Real Madrid, ndetse ni umwe mu bafashije Ikipe y’Igihugu ya Brésil mu Gikombe cy’Isi cya 2026 giheruka kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.
Imikino itanu yakinnye mbere y’uko Brésil isezererwa muri ⅛, yatsinzemo ibitego bine.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yatsindiye Real Madrid ibitego 22 mu marushanwa yose, muri rusange akaba amaze kuyikinira imikino 375, ayitsindira ibitego 128 ndetse anatanga imipira 100 yavuyemo ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!