Uyu mukinnyi w’Umunya-Brésil yakuwe mu kibuga ku munota wa 71, asimburwa na mwenewabo Rodrygo, nubwo yari yagize uruhare mu gitego cya kabiri.
Uko gusimbuzwa ntibyashimishije Vinícius utaranasuhuje umutoza Xabi Alonso avuye mu kibuga, ahita ajya mu rwambariro, ndetse ni byo byagarutsweho cyane aho kugira ngo abantu bavuge ku ntsinzi ya Real Madrid yari imaze imikino ine idatsinda mukeba wayo.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Ubwo Vinícius Júnior yasimbuzwaga kuri El Clasico, agasohoka mu kibuga yitotomba, byamenyekanye ko yavugaga ko ashaka kuva muri Real Madrid kubera gusimbuzwa cyane muri iyi minsi. pic.twitter.com/joaAI48oOf
— IGIHE Sports (@IGIHESports) October 27, 2025
Mu butumwa uyu mukinnyi yashyize ku rubuga rwa X kuri uyu wa Gatatu, Vinícius Júnior yasabye imbabazi bagenzi be na Perezida wa Real Madrid, Florentino Pérez, ariko ntiyakomoza ku mutoza Alonso.
Ati “Uyu munsi ndashaka gusaba imbabazi abafana bose ba Real Madrid ku buryo nitwaye ubwo nasimbuzwaga muri El Clásico. Nk’uko nabikoze ku myitozo y’uyu munsi, ndasaba imbabazi bagenzi banjye, ikipe na perezida.”
Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavuze ko yaganjwe n’amarangamutima yo guhangana, aho yashaka gutsinda no gufasha ikipe akunda.
Umubano wa Vinícius n’umutoza Alonso ntiwabaye mwiza kuva uyu Munya-Espagne ahawe akazi muri Gicurasi.
Ubwo umukino waganaga ku musozo, na bwo Vinícius yagaragaye ashyamirana n’abakinnyi ba FC Barcelone.
Kuri ubu Real Madrid ifite amanota 27 ku mwanya wa mbere wa La Liga, irusha amanota atanu FC Barcelone ya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!