Kompany yaganirijwe nyuma yo kwegera Xabi Alonso wa Bayer Leverkusen, Julian Nagelsmann utoza u Budage ndetse na Ralf Rangnick utoza Austria ariko ntibumvikana.
Vincent Kompany ni umwe mu batoza bari kuzamuka neza ariko muri uyu mwaka uri kugana ku musozo akaba ataragize ibihe byiza, aho ikipe ye ya Burnley yabuze itike yo gukomeza gukina icyiciro cya mbere mu Bwongereza ndetse igasoza umwaka itsinze imikino itanu gusa muri Shampiyona.
Ibi ntibyabujije Bayern Munich gukomeza kumutekerezaho akaba yasimbura Thomas Tuchel utaragize ibihe byiza akanatakaza Igikombe cya Shampiyona ya Bundesliga.
Ubuyobozi bwa Burnley kandi bukaba bwari bwaramaze kongera Kompany amasezerano y’imyaka itanu azarangira mu 2028.
Nk’uko ikinyamakuru Dail Mail cyabyanditese, Bayern Munich yamaze kuvugisha Vincent Kompony ndetse nawe yemera kuba yayitoza gusa ibiganiro bisigaye bikaba bigomba kuba hagati y’ikipe yarimo kubera amasezerano yari ayifitiye.
Uyu mugabo w’imyaka 38 aramutse yemerewe kugenda, yifuje ko yahita ajyana n’abungiriza be yari asanganywe mu Bwongereza barimo Craig Bellamy.
Si ubwa mbere Vincent Kompany agiye gukorera akazi mu Budage kuko yahanyuze nk’umukinnyi akinira Hamburg mbere yo kuba umutoza wa Anderlecht na Burnley.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!