Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho muri ruhago (FIFVE) riri gutegura irushanwa rya mbere ku Isi muri ruhago ku ba-Veterans riteganyijwe kubera i Kigali tariki 1 kugeza 10 Nzeri 2024.
Mu gihe imyiteguro irimbanyije, kuri uyu wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024 ubuyobozi bwa VCWC n’ubwa betPawa byasinyanye amasezerano y’imyaka itatu azafasha impande zombi kurushaho kumenyekana no kumenyekanisha irushanwa.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri betPawa, Ntoudi Mouyelo, yavuze ko ari andi mahirwe abonetse yo kongera kugera ku ntego zayo by’umwihariko guteza imbere siporo Nyafurika.
Yagize ati “Iyo turebye ibyo VCWC yifuza kugeraho bihuye neza n’aho inzozi zacu zerekeza cyane muri siporo. Ubufatanye bwacu twembi rero bugaragaza ko hari abandi bakiriya bashya mu bihugu bitandukanye tuzunguka kubera ririya rushanwa.”
“Ikindi cyongeyeho kandi ni uko hari abakanyujijeho bazaturuka mu bihugu bimo ibyo dukoreramo yaba Tanzania cyangwa Uganda kugira ngo n’abahatuye baboneko batatanzwe.”
Umuyobozi wa VCWC, Fred Seiwe yavuze ko ubu bufatanye buzafasha iri rushanwa kugera ku ntego zaryo ndetse byagaragaye ko ubwitabire buzaba buri hejuru.
Ati “Ibi byose turi gukora bizatugeza ku nzozi zacu, iyo urebye usanga abakanyujijeho batabona amahirwe n’icyubahiro bakwiye mu marushanwa atandukanye ategurwa.”
“Ibyo rero twabikuyeho igitekerezo ariko mu gihe gito birashyirwa mu bikorwa kandi abenshi yaba abakinnyi ndetse n’abazagikurikira batweretse ko babyishimiye by’umwihariko mu bihugu twakimenyekanishijemo.”
Sosiyete ya betPawa izarushaho gukomeza guha ibihembo abakiliya bayo cyane ko iri gutegura uko izatanga amatike ku bayigana bifuza kuzareba Igikombe cy’Isi kizabera muri Stade Amahoro.
Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho muri Ruhago ni cyo gikorwa cya siporo cyagutse mu bihuza abatagikina kuko kizitabirwa n’abagera ku 150 bagabanyije mu makipe umunani.
Mu gihe cy’irushanwa kandi hateganyijwe inama eshanu zikomeye zizaba zigamije kwiga ku mahoro, uburezi, ishoramari n’ubucuruzi, ubuzima ndetse n’ubukerarugendo.







Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!