00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali yahinduriwe izina

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 August 2026 saa 02:36
Yasuwe :

Umunyamakuru Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali yahinduriwe izina ikitwa Kigali Football Club, asimbura Kankindi Anne-Lise.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, ni bwo habaye Inteko Rusange y’iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali, irimo ingingo zo kuzuza inzego za Komite Nyobozi yatowe mu 2025, iyobowe na Rindiro Jean Chrysostome.

Inteko Rusange yemeje ko Uwimana Clarisse ari we Visi Perezida Wungirije wa AS Kigali, akazafatanya n’abandi kuyobora iyi kipe mu cyerekezo gishya cyayo nyuma y’uko ari yo gusa isigaranywe n’Umujyi wa Kigali.

Iyi kipe kandi ntizongera kwitwa AS Kigali nk’izina yahawe nyuma yo kuva ku ryo yitwaga mbere rya Les Citadins, kuko kugeza ubu izitwa Kigali Football Club.

Yabaye umukinnyi mu makipe arimo AS Kigali WFC, ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore.

Uwimana Clarisse usanzwe uri muri komisiyo ishinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ni umwe mu banyamakuru ba siporo babimazemo igihe.

Kugeza ubu akorera B&B FM Kigali kuva muri Nyakanga 2020, aho uretse ibiganiro by’imikino no kogeza umupira, akora n’ibiganiro by’imyidagaduro bitambuka kuri iyi radio.

Ibindi bitangazamakuru yakozeho birimo City Radio, Contact FM, Flash FM, Radio 10 na Vision FM.

Uwimana Clarisse yagizwe Visi Perezida wa AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages