Mu gihe yari asigaje imyaka ibiri ngo yuzuze isabwa umusifuzi mpuzamahanga, Kabanda Felicien wasifuye igikombe cy’Isi cyabereye muri Brazil yasezeye, Ishimwe Claude aba umusifuzi wa gatandatu mpuzamahanga.
Muri Kanama 2014, nibwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) ryemeje ko nta musifuzi mpuzamahanga ugomba kuba ari hejuru y’imyaka 45.
Kuba Kabanda Felicien, umusifuzi wungirije, wavutse mu 1971 yaburaga imyaka ibiri ngo yuzuze isabwa, yahisemo guhagarika uyu murimo yari amazemo imyaka 12 ku rwego mpuzamahanga.
Mu rutonde rwa FIFA rwa 2015, u Rwanda rwagize abasifuzi 6 bo hagati hiyongereyemo Ishimwe Claude asangamo Kagabo Issa uzuzuza 45 umwaka utaha, Hakizimana Louis, Munyanziza Gervais, Twagirumukiza Abdoul Karim na Munyemana Hudu.
Mbere yo kuba umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe yagiye agirirwa icyizere ahabwa kuyobora imwe mu mikino ikomeye mu Rwanda harimo n’uhuza Rayon Sports na APR FC.
Nubwo u Rwanda rwagize abasifuzi bungirije bayoboye imikino y’igikombe cy’Isi nka Ntagungira Celestin “Abega” na Kabanda, abandi nka Ndagijimana Theogene bagahabwa igikombe cy’Afurika, nta musifuzi wo hagati urahabwa imikino nk’iyi.
Kuri aba basifura ku ruhande, Niyonkuru Zephanie yasimbuye Kabanda hiyongeramo Karangwa Justin, baba 7 bungirije. Abandi ni Ndagijimana Theogene, Hakizimana Honore, Bwiliza Raymond Nonati na Niyitegeka Jean Bosco.
Mu bagore, FIFA yemera abasifuzi babiri Mukansanga Salma na Tuyishime Angelique naho Ingabire Francine, Murangwa Usenga Sandrine na Nyinawabari Speciose nk’abasifuzi bungirije.
Nta musifuzi mushya ujya kuri uru rutonde ari hejuru y’imyaka 38 ibarwa kuva tariki ya 1 Mutarama uwo mwaka. Umusifuzi wo hagati agomba kuba afite nibura imyaka 25 naho abo ku ruhande 23.



















TANGA IGITEKEREZO