Uyu mugabo yabigarutseho ku Cyumweru, tariki 12 Gicurasi 2024, ubwo mukeba APR FC yashyikirizwaga Igikombe cya Shampiyona yegukanye ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Muhirwa Frederick uzwi nka Maître Freddy ni umwe mu bakunzi ba Rayon Sports bari batumiwe muri ibi birori, ibintu byagarutsweho na benshi.
Abajijwe uko afata imyaka isaga itanu, Rayon Sports itwara Igikombe cya Shampiyona, Muhirwa yavuze ko ari imyaka mibi cyane kuri iyi kipe.
Ati “Ni imyaka itaratubereye myiza kuko nta gikombe twatwaye ariko iyo ugitwaye ibibazo byose birasibangana natwe iyo tugiteruye nta mwiza nta mubi.”
Gikundiro iheruka kwegukana Igikombe cya Shampiyona ubwo Muhirwa na bagenzi be barimo Perezida Paul Muvunyi bari bayoboye iyi kipe.
Icyakora nyuma y’ibibazo byinshi, mu 2020 Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwashyize ku ruhande aba bagabo mu rwego rwo gushaka ibisubizo.
Kuva icyo gihe, aba bagabo ntawongeye kubaca iryera mu bikorwa bya Murera aho bavuga ko basabwe kujya ku ruhande kandi bagombaga kubikora batazuyaje kugira ngo sisiteme nshya yari ishyizweho ikore neza.
Ati “Badusabye kujya ku ruhande kugira ngo harebwe ko sisiteme nshya yakora. Mu by’ukuri hagiye kubaho ubugenzuzi turebe ko yakoze cyangwa se hakenewe izindi mbaraga zakongerwamo ariko ndibwira ko abantu bose babibonye.”
Yakomeje agira ati “Uyu munsi abafana ba APR barishimye. Nanjye aho narindi nari nkeneye kwishima nteruye igikombe kandi na we (Perezida) ni uko. Utagiteruye burya ibindi aba ari amagambo.”
Mu minsi ishize, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yatangaje ko ubu Rayon Sports nta kibazo cy’imiyoborere ifite.
Muhirwa yavuze ko na we atanenga Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle gusa icy’ingenzi atarakigeraho mu myaka ine amaze.
Ati “Buriya kenshi njye sinkunda kunenga umuyobozi wa Rayon Sports kuko ni inshingano ziremereye aba afite ariko hari icyo undi ashobora kuza kongeramo.”
Yakomeje agira ati “Njye mbona icy’ingenzi ari uko wabona icyo abantu bishimira kuko ntabwo ari banki dushyiramo amafaranga ngo tuzunguka cyangwa ishyirahamwe tuvuga ngo tuzagabana ahubwo icyo tuba dukeneye ni iki gikombe wabonye bateruye.”
Muhirwa avuga ko iyo utarabasha kwegukana igikombe, ukwiye kwegera ababikoze bakagufasha.
Ati “Buri gihe iyo utaraterura igikombe biba bisaba ko wegera abandi bakagufasha kuko nicyo gisibanganya ibibazo byose kuko gitanga ibyishimo.”
Kuva mu 2020 Muhirwa na bagenzi be bashyirwa ku ruhande, baratuje ndetse ntibongera no gutera Rayon Sports inkunga nk’uko byari bisanzwe. Ni ibintu avuga ko basabwe ariko kandi ko nta bufasha basabwe n’ubuyobozi buriho.
Ati “Buriya iyo umuntu akubwiye ati jya ku ruhande turebe ko iyi sisiteme yakora urayireka koko. Turi abanyamuryango ariko ntabwo wajya gutanga inkunga batayigusabye kuko iyo uyikeneye uraza ukanyegera ukambwira ngo ukeneye iki, kugeza ubu rero ntawuranyegera.”
Mu Ukwakira 2024 hateganyijwe amatora y’umuryango wa Rayon Sports aho ugomba gushaka umusimbura wa Uwayezu Jean Fidèle cyangwa se akongezwa manda ya kabiri.
Muhirwa yasoje ajya inama ko muri uyu muryango hakwiye kubaho ubumwe kuko ari bwo ugera ku musaruro.
Ati “Icya mbere ni urukundo no gushyira hamwe kuko burya ntabwo hategura abakinnyi cyangwa Perezida ahubwo ni abantu bose muri rusange kuko iyo muri hamwe byose birashoboka.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!