Muri Nyakanga 2025, rutahizamu Usanase Zawadi wakiniraga AS Kigali y’abagore yavuye mu Rwanda ashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Simba Queens.
Usanase yageze muri Simba SC ari umwe mu bakinnyi bakomeye bari muri iyi kipe, ariko mu mikino yo kwishyura ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina, ibyatumye atigaragaza uko bikwiriye.
Mu kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, Simba Queens yahisemo kudakomezanya na we, ahubwo ishaka abandi bakinnyi izakorana na bo.
Usanase yari afite amasezerano atuma ahembwa umushahara uri hejuru ya 1000$ (arenga 1,4 Frw) buri kwezi. Yari mu Banyarwandakazi bahembwa amafaranga menshi.
Si we gusa wasezerewe n’iyi kipe kuko yashimiwe hamwe na bagenzi be, Jentrix Shikangwa, Cynthia Shilawatso, Ernestine Hetchou, Amarachi Odoma na Amina Bilal.
Usanase yasanze Simba Queens ari ikipe ikomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko iheruka kwegukana CECAFA, ndetse n’igikombe cya shampiyona inshuro eshanu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!