Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Sadate yavuze ko atakiriye neza amakuru y’uko Uwayezu Jean Fidèle wayoboraga Rayon Sports yavuye mu nshingano ze adasoje manda kubera uburwayi.
Yagaragaje ko hari uburyo Uwayezu yari atangiye guha Gikundiro icyerekezo nubwo hataburaga birantenga zisanzwe ziba muri siporo y’u Rwanda muri rusange.
Sadate yanenze bamwe mu bakunzi b’iyi kipe bumva batashyigikira umuyobozi wayo ngo kuko badasanzwe bamuzi, abibutsa ko niba Rayon Sports ifanwa n’abagera kuri miliyoni esheshatu, abo bantu bose utabamenya, ndetse iyo ugaragaje ko udashyigikiye uwo muyobozi, uba uri gufunga inzira ze ku bafatanyabikorwa ajya kureshya kuko na bo bamubwira ko abo ayobora batamwemera.
Ku bijyanye n’imibereho y’ahazaza h’iyi kipe yabereye umuyobozi hagati ya Nyakanga 2019 na Nzeri 2020, Munyakazi Sadate yongeye gushimangira ko igisubizo kirambye ari uko yashyirwa mu maboko y’ikigo cy’ubucuruzi cyayishoramo imari kuko byagaragaye ko ubundi buryo isanzwe ibayemo butatanze umusaruro.
Abajijwe ku kongera kujya mu buyobozi bw’iyi kipe, Sadate yabyamaganiye kure, mu gihe kandi yanenze kwihuza kw’abahoze bayobora iyi kipe ukwabo, avuga ko hakabayeho ubushishozi mbere y’uko bikorwa, byaba ngombwa icyo cyiciro kigashyirwa mu nzego zigize Rayon Sports.
Ku bijyanye n’umushinga wa Gikundiro Stadium, stade yakira abantu ibihumbi 60 yasezeranyije mu 2019 ubwo yayoboraga iyi kipe, Sadate yongeye gushimangira ko byashobokaga ndetse kumva ko bitagerwaho ari byo kibazo.
IGIHE: Wakiriye gute kwegura kwa Uwayezu Jean Fidele?
Munyakazi Sadate: Ku ruhande rwanjye, ni inkuru nakiranye n’akababaro kubera ko uko byagenda kose kumva y’uko umuyobozi wawe yeguye ariko noneho akegura kuko arwaye, yagize impamvu z’umubiri, bwa mbere ni Jean Fidèle nk’inshuti yanjye, numva ko yagize ikibazo cy’umubiri bikambabaza, bwa kabiri ni ukuba atabashije gusoza inshingano twamuhaye nk’abanyamuryango ba Rayon Sports, na byo biba bibabaje. Ariko bwa gatatu, nk’umuntu uri mu kintu, kuba tubuze umuyobozi wari udukuriye, na cyo ntabwo ari ikintu twavuga ko twakwishimira.
Ibyo bintu bitatu rero bituma mvuga ngo birababaje ariko ku rundi ruhande ni Rayon Sports, umuryango mukuru, umuryango umaze imyaka. Narayiyoboye n’abandi barayiyobora. Twaragiye irakomeza, na Perezida Jean Fidèle kuba agiye ntabwo bivuga ko Umuryango wa Rayon Sports uvuyeho ahubwo urakomeza.
Imyaka ine Jean Fidèle yayoboye Rayon Sports, uyibona gute?
Imyaka ine umuntu yayirebera mu bintu byinshi. Ushobora kuyirebera mu kibuga kuko aba Rayon Sports ni ho dukunda guhera, ushobora kuyirebera mu miyoborere y’Umuryango, ushobora no kuyirebera muri siporo Nyarwanda muri rusange.
Mu kibuga, Jean Fidèle yabashije gushyiraho ikipe ihoraho, irakina, yitabira amarushanwa yari yemerewe kwitabira, yaba amarushanwa Nyafurika, Shampiyona y’u Rwanda n’Igikombe cy’Amahoro, n’indi mikino yagiye ibamo hagati, iyo yose yarayitabiriye. Icyo ni ubutwari kuko hari uwo ushobora guha ikipe ntabashe no kubikora cyangwa ntabashe kwitabira 100%.
Muri ayo marushanwa kandi yitabiriye, hajemo n’icyo nakwita n’uko yitwaye. Yatwaye Igikombe cy’Amahoro, yagize imyanya yagiye izamuka muri Shampiyona, ukava ku mwanya mubi uza ku mwiza. Ibyo na byo navuga ko yagerageje kubikora uko byari bikwiriye.
Mu mikorere, mu mikinire, mu mupira w’u Rwanda ntihaburamo imbogamzi, haba harimo ibibazo byinshi cyane cyane ku Ikipe ya Rayon Sports idafite amikoro ahamye, twavuga ngo arahari. Ku buryo twavuga ngo ingengo y’imari yacu ishingiye kuri iki.
Icya kabiri, mu buryo bw’imiyoborere, yatumye Rayon Sports igira uko iyobowe, ifite amategeko, ifite abakozi kuko ni bo batuma Umuryango ukomeza kubaho, ndetse bakagira n’aho tubarizwa. Ibyo birema icyizere mu bafatanyabikorwa muba mukorana.
Ku rwego rwa siporo muri rusange, navuga ko Rayon Sports yagira ibibazo nk’izindi kipe zose, nk’ibindi bice bya siporo kubera imitirere y’iyo siporo ubwayo.
Njya mbwira abantu ngo ubundi iyo siporo y’u Rwanda, iyo umuntu ayikubajije, urasubiza ngo ni imikino yo kwishimisha. Ariko niba tugifata ibintu nk’ibyo kwishimisha, na bwo ubwabyo turacyafite ikibazo.
Ntabwo turabasha kumva ko siporo ishobora kubyazwa umusaruro, ikaba urufunguzo rw’ishoramari kugira ngo abantu barememo imirimo, babyazemo umusaruro.
Ibyo rero bigaturuka kuri politiki y’igihugu igifata siporo nk’ahantu ho kwishimisha, rimwe na rimwe iyo siporo tukayiharira abantu, ntitubifate nk’aho ari ibyo kwishimisha.
Umunsi tuzumva ko ari kimwe mu bice bigize ubukungu bw’igihugu, ishobora kubyara umusaruro, ikinjiza, igatanga akazi, icyo gihe noneho abantu bazarushaho kubyumva neza.
Uheruka kuvuga ko igisubizo ku bibazo bya Rayon Sports ari uko yagurishwa. Byakorwa gute?
Ikintu cya mbere si ukureba ngo byakorwa gute? Ahubwo tubanze tunarebe ngo turabyumva? Turumva impamvu yabyo? [...] Ngereranyije, simvuze ngo ni imibare ya nyayo, uyu munsi kugira ngo Rayon Sports ibashe kubaho, ku mwaka irasabwa miliyari 1,2 Frw.
Hari abanyamuryango bibumbiye muri za Fan Clubs, bakusanya umusanzu kugira ngo bagire icyo bakuraho. Fan Clubs zigera muri 50. Tuvuge ko begeranyije miliyoni 60 Frw ku mwaka. Aho dukura umusaruro wa kabiri ni ku kibuga. Turagerageje, cya gihe Rayon Sports iba iri mu bihe byiza, ni miliyoni 180 Frw buriya twinjiza ku mwaka cyangwa mliyoni 200 Frw havuyemo biriya byose bivamo.
Turagiye tuganira n’abafatanyabikorwa, bose tubegeranyije, ntabwo birenze miliyoni 400 Frw. Urumva ko bitaragera kuri miliyoni 600 Frw kandi dukeneye miliyari 1,2 Frw.
Turagiye, turateranyije turi abantu 10 cyangwa 15, turikokoye dutanze miliyoni 40 Frw kandi ubwo ntiwizeye ko bizahoraho. Muri miliyari 1.2 Frw, turarwanyije tubonyemo miliyoni 600 Frw, urumva hatarimo igihembo?
None se ko dukeneye miliyari 1.2 Frw, andi azava he? Ese twiteguye kuyazamura? Ese twiteguye gushyira Umuryango mu madeni ya miliyoni 600 Frw ku mwaka? Ni urugero ndi gutanga. Niba tutiyeguye ibyo rero, dushake ikindi gusubizo.
Abantu iyo babonye ibibazo, bagomba gushaka n’ibisubizo. Tugomba gukoresha ubwenge bwacu n’ubumanzi Imana yaduhaye ngo dushake ibisubizo by’Isi turimo.
Uyu munsi turashaka miliyari 1.2 Frw ariko ejo si yo tuzashaka. Azaba yabaye miliyari 2 Frw kandi aho twinjiriza twahabonye.
Nkavuga nti rero, igikurikiyeho, abantu bagakwiye kubibona mu bundi buryo, bakavuga ngo, twari tubayeho nk’Umuryango Rayon Sports, twatangira gutekereza nk’Aba-Rayons, ni n’igitekerezo twatekereje ubwo twari mu nteko rusange yabereye kuri Muhazi, ni njye wari uyiyoboye, hari n’umwanzuro twabifasheho, turavuga ngo Rayon Sports yakagombye gutangira gutekerezwa mu buryo bw’ishoramari.
Tukayibyazamo kompanyi ishobora gushora amafaranga, iyo kompanyi ikaba ishobora kugurisha imigabane ku banyamuryango bayo. Dukore Rayon Sports ibyara inyungu, dushore mu bintu binyuranye ari na byo bizagaruka bigatunga ya kipe dushaka ko yitwara neza.
Turebe no mu bihugu bidukikije, nubwo wajya muri Simba SC, Azam na Yanga SC, hari imbaraga z’amafaranga zihari ziri inyuma y’ariya makipe.
Igihe twajyaga mu matsinda, ziriya kipe twarazisezereye. Yanga SC twarayisezereye, ariko baricaye bareba ibibazo bafite bashaka ibisubizo byabyo. Uyu munsi ntabwo twakwigereranya na yo.
N’Aba-Rayons bumve ko natwe ejo dushobora kwicara tugatekereza mu buryo burambye aho twakura ubushobozi kuko ni bwo busigaye bugena ibintu byose, nubwo buva ku bwenge na bwo bugatanga ubushobozi.
Abayigurisha? Rayon Sports ni ikipe ifite ba nyirayo. Ifite abanyamuryango, buriya ifite abanyamuryango bazwi bibumbuye muri za fan clubs, bafite inteko rusange ibahagararira mu rwego rw’amategeko.
Rayon Sports abantu ntibakayifate nk’itagira ba nyirayo. Barahari, umunsi bakwemeza biciye mu nteko rusange ko ibyazwa umusaruro, abo babikora kandi mu buryo bw’amategeko barabyemerewe.
Nyuma y’igenda rya Jean Fidèle, ni nde ukwiye kuyobora Rayon Sports?
Reka mpere ku myumvire twe dufite nk’Aba-Rayons, tugomba kugira imyumvire imeze nka ’pyramide’. Uko yubatse, ihera hasi ifite umusingi, ikazamuka ikazagera ku gasongero kayo.
Kariya gasongero ni Perezida. Ariko twebwe mu gihe twaba dufite umusingi ukomeye, na perezida ntabwo yakagize ikibazo.
Perezida kuba yakwegura, ntibivuze ko umuryango wavuyeho. Bivuze ko perezida yagiye, hari na komite ye yari ihari yaba yarakoze cyangwa itarakoze kuko njye iryo suzuma sinarikora, ariko irahari. Visi Perezida wa mbere n’uwa kabiri, abo bombi bakomeza iyo nzibacyuho y’uko perezida adahari. Ubuyobozi n’ubundi burahari. Ariko icyo bakeneye ni uko tuba turi hamwe hasi kuri wa musingi wacu wa pyramide navuze kugira ngo tudahungabana.
Wavuze ngo ese ko tugiye kujya mu matora, Rayon Sports ikwiye uwuhe muyobozi? Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports, afite ibyo yakoze byiza, afite ibyo yakoze bibi, afite ibyamunaniye, afite ibyo yashoboye. Nasimbuye Muvunyi, na we afite ibyo yakoze, afite n’ibyo atashoboye. Gacinya n’abandi n’abandi.
Umuntu wakagombye kuyobora Rayon Sports ni uwaza akareba muri ayo mateka yacu, akareba ibisubizo by’icyo gihe twe nk’abayobozi tutatanze, akabiha Umuryango, akavuga ati wenda hari ikibazo cy’ubushobozi, akatwereka igisubizo cy’ubushobozi bwa Rayon Sports.
Ntibibe igisubizo cyo kuvuga ngo tuzajya tujya kureba kanaka ngo aduhe miliyoni 20 Frw, ahubwo akaduha igisubizo kivuga ngo ntabwo nabatamitse ifi, ahubwo nabigishije uburyo bwo kuyiroba.
Akavuga ati wenda dufite ikibazo cy’ikipe idakomeye, akavuga ati mfite igisubizo iki n’iki, akatubwira ati dufite ikibazo cy’ubumwe bw’Aba-Rayons, akavuga ati igisubizo ni iki.
Uwo muntu naza, akaduha gahunda koko ubona zifatika, ari na we muntu twifuza, Aba-Rayons twakagombye kumutora ariko inshingano yacu ntigarukire mu kumutora gusa, ahubwo tukumva ko tugomba no kumushyigikira kugira ngo agere ku ntego.
Umuntu iyo aduhaye gahunda ze aba akeneye ngo tunamube hafi, dushyigikire ibyo yaduhaye kugira ngo tugereho.
Muri make, sinavuga ngo ni kanaka ariko navuga umuntu nkeneye wo kuba yayobora ni utanga igisubizo ku mikoro ya Rayon Sports kuko ikintu cy’ingenzi dukeneye ni ukugira ubushobozi, tugahangana na Police FC na APR FC zifite ubushobozi buhoraho.
Ubwo bushobozi bumaze kuboneka, uwo muntu agomba kuduha igisubizo mu kibuga, Rayon Sports ikaba ikipe ikubita amakipe yo mu Rwanda, ikajya no mu mahanga. Yarangiza akatwereka uburyo Aba-Rayon twese tugomba kuba hamwe.
Imicungire y’abafana benshi ba Rayon Sports ni irindi somo. Umuntu ufite izo gahunda nk’eshanu, njye navuga ko yaba ari mu mwanya mwiza wo kuza kuyobora Rayon Sports.
Jean Fidèle wagusimbuye, yari umutsindirano cyangwa wari usanzwe umuzi?
Duhere ku bibazo by’Aba-Rayons. Ibibazo by’Aba-Rayons ntabwo ari ibya Jean Fidèle, nta nubwo ibyo ku bwa Sadate, si n’ibibazo byo kuri Muvunyi, si n’ibibazo byo kuri Gacinya. Buri komite yabayeho yahuye n’ibibazo kandi ibibazo byayo.
Na buri komite yagize uko ikemura ibibazo. Ikibazo gikomeye cy’Aba-Rayons twari dufite ni uko nta buryo bwubatse butugenga twari dufite, tuvuge ngo iyo Perezida agiyeho, ajyaho gute? Akurwaho gute? Abazwa ibyo akora gute? Ntabwo ari ukubyuka ngo ujye ahantu runaka muri agatsinda ngo uvuge ngo turamwirukanye.
Oya, hari uburyo byakagombye kuba bikorwa mu buryo bw’amategeko. Iyo ubwo buryo bari rero, mwese muyoboka amategeko. Mukavuga ngo wa muntu ashyizweho mu buryo bw’amategeko yacu, akuweho uko twabyemeje mu mategeko yacu. Cyangwa se atugejeje ku ntego bikurikije uko twabyemeje mu mategeko yacu.
Iyo tugiye hanze y’amategeko yacu, tujya kurema udutsinda, ugasanga twahuriye mu kabari runaka, ku musozi runaka, abandi twahuriye mu kandi, abandi twagiye kuri radio gutukana... Mu by’ukuri, tumera nka za ngabo zitagira umutware, zirirwa zishondana aho kugira ngo zijye kwirinda.
Icya kabiri, kubera ubwinshi bw’abakunzi bacu, tugira n’imyumvire itandukanye; iri hejuru, iringaniye n’iri hasi. Ariko ugasanga buri wese arafata icyemezo, buri wese muri Rayon Sorts arashaka kuba ufata icyemezo. Rimwe na rimwe tukanisenya.
Ukumva umuntu agiye kuri radio ati umuyobozi wanjye simwemera. Yego, ntumwemera, ni umutsindirano nk’uko ubivuga, iryo jambo uvuze riragira ingaruka ku mufatanyabikorwa agiye gushaka.
Nagerayo bamubwire bati n’abo uyobora ko batakwemera, uraza kumbwira ngo nze dukorane n’abo uyobora batakwemera? None se ninzana amafaranga ngo dukorane, abo uyobora batakwemera, biragenda gute?
Yego uribwira ko uri kurwanya Fidèle, Sadate n’abandi, ariko ugomba kumenya ko ibyo uri gukora bisenya wa muryango uvuga ko ukunda.
Ubwiye abantu ngo uriya muyobozi wanjye namutsindiriwe na RGB na Minisiteri ya Siporo. Reka dufate ko ari bo bamugutsindiriye, ariko ni umuyobozi wawe.
Njyewe rero muri kamera ngira, umuyobozi wanjye ngomba kumwubaha, ngomba no kumuyoboka, nkamuhereza n’ikiganza. Mba nemeye ko unyobora ariko ukanteza imbere, ukampa ibisubizo nkeneye.
Rayon Sports ni umuryango mugari, ufite abantu miliyoni na miliyoni y’abantu. Uvuze ngo abantu bose urabazi cyaba ari ikibazo. Ndamutse mfite imyumvire ivuga ngo nzayoborwa n’umuntu nari nsanzwe nzi, nanjye naba mfite ikindi kibazo kuko abantu bose bo muri Rayon Sports simbazi, kereka nshaka ko nzayoborwa na ka gatsinda k’abantu runaka, kishyizeho, kumva ko ari ko kagomba kubazwa ibyo bintu.
Ariko twaguye ibitekerezo, tukavuga ngo niba turi miliyoni eshanu cyangwa esheshatu nk’uko tubivuga, ntabwo Sadate abo bantu nabamenya.
N’ejo hazaza umuyobozi. Ntabwo nzaba muzi cyangwa muzi, ariko inshingano mfite si uko muzi, ahubwo ni gahunda anyeretse.
Narangiza nkavuga ngo icyo nshyizemo ni iki? Ari na cyo Rayon Sports ikeneye.
Ikintu cy’ishyamba muri Rayon Sports kiva he? Kizarangira ryari?
Njye mbona abantu bo mu mupira twarigize nk’abantu bo muri leta yigenga. Ibintu by’amadini biciyeho, abantu barabirebereye ntibabona ko ari ikibazo, ariko nyuma baje kubona ko ari ikibazo. No mu mupira tumeze nk’abari muri leta yigenga. Ya myumvire yo kutagendera ku mategeko, yo gukora icyo buri wese ashaka ni yo ituma hababo udutsinda, ikarema amacakaburi, ugasanga hari abari kuri aka gasozi, abandi bari kuri kariya gasozi, abandi bari muri iyi ’salon’, abandi bari muri aka kabari, buri wese yakoze amatsinda ye kubera ko tudashaka kwihuriza ku itegeko ritugenga.
Iyo ugiye kurema udutsinda ari two abantu bahindukira bakita amashyamba muri Rayon Sports, nyuma na nyuma ntabwo bifasha umuryango wawe. Nta nubwo bifasha abo wowe wakabaye ugirira neza kuko nta gihugu na kimwe cyubakira ku macakubiri cyangwa udutsinda runaka ngo gitere imbere. Ni bimwe no ku miryango yacu. No mu rugo, ugiye ukarema agatsinda k’abana, ukavuga ngo aba ni bo banjye, aba ni aba Maman, aba ni ab’abashyitsi, biba byakunaniye.
Utwo dutsinda tudashaka kugendera ku mategeko na gahunda z’urwego ni two dutera ibibazo.
Nanatekereza y’uko ubunararibonye twagize mu 2020 ubwo nayoboraga, ubwo twagize mu 2018 ubwo Muvunyi yayoboraga, ubwo twagize mu 2014 ubwo Gacinya na ba Abdallah bayoboraga, nta kintu twigeze tubonamo mu nyungu zo gutsinda.
Ahubwo igihe kirageze ngo tugendere ku itegeko, tugendere kuri sitati. Niba hari ibyo dushaka ko ihindukamo, tugende tubitangeho ibitekerezo ihinduke. Ariko twese tugire ikiduhuza, kurusha uko twaba ingabo zitatanye zaremye udutsiko n’udutsinda.
Hari utwo nabonye ngo ‘Rayon Sports Stand-Up Energy’, ubwo abo bashinze akahe? Nkibaza ngo abo bantu bashinze ako gatsinda twatangiye kubona amakuru yako, Stand-Up Energy ni Stand-up y’ibiki? Yo kubaka igihugu? Yo gusenya igihugu? Ni Stand-up yo kubaka Rayon? Yo kuyisenya?
Abantu iyo batangiye utuntu tw’udutsiko, baba ari babi cyane, uba ugomba kubakurikiranira hafi. Nkeka ko byakagombye kwitonderwa cyane.
Iyo neza yikore neza, ariko uyikore mu murongo mwemeranyijwe nk’abakunzi b’icyo kintu.
Abayoboye Rayon Sports baheruka guhura. Kuki wowe tutakubonyeyo? Ubundi Sadate ari kuruhe ruhande?
Njyewe ndi ku ruhande rw’ukuri, ndi ku ruhande rw’uburyo ikipe yubatse, ndi ku ruhande rwa sitati, ndi ku ruhande rw’amategeko. Ntabwo njyewe nshobora kwisanisha n’ibintu biri hanze y’amategeko, njye sinshobora kwisanisha n’ibintu biri inyuma y’imikorere twashyizeho. Icyo gihe nasaba ko ubwo buryo ikipe yubatse buhinduka, nkavuga nti mu bagize inzego za Rayon Sports muduhemo izina nk’abahoze bayobora Rayon Sports, rijye muri sitati.
Icyo gihe n’uwansanga ahantu akambazi ati uraganira ibiki bya Rayon Sports, navuga nti ‘sitati irabinyemerera’. Ariko umuntu aje akambaza ati ibi mwajemo byitwa iki? Namusubiza gute?
Tujye tureba kure, tujye tunashishoze. Abantu baragiye bajya epfo iriya mu Kinigi, baricara barahura, bazi ko bari gukora ibintu byiza ariko nyuma igihugu kitwereka ko bitari byiza. Ejo nanjye nshobora kwicara icyo cyicaro kidafite uburyo na bumwe bucyemera n’itegeko na rimwe ricyemera, ejo nanjye nkajya kugitangaho ibisobanuro.
Ndi inyuma ya Rayon Sports, ntabwo ndi ku ruhande urwo ari rwo rwose, njyewe uruhande ndimo ni Rayon Sports. Umuyobozi uzajyaho akampamagara nzamwitaba.
Ubu Rayon Sports ifite komite nyobozi, nimpamagara ikangisha inama nzayitaba, ifite Umunyamabanga Mukuru, nampamagara akangisha inama nzamwitaba.
Ariko uburyo bw’abahoze bayobora, abantu bameze gutya, icyo gihe mba natangiye kujya ku ruhande. Njye numva, mu neza ya Rayon Sports, ibyo twakora byose twabikora mu buryo bw’Umuryango twashyizeho nka Rayon Sports.
Icyo kintu reka nanagishimangire, ngo abantu bo muri siporo ni abantu batavugwa, ni abantu bikorera ibyo bashaka, ibyo ubisanga no muri za koperative zimwe na zimwe, ibyo biteza imicungire mibi, ugasanga abantu bahora mu makimbirane kubera y’uko basohotse mu murongo bo ubwabo bishyiriyeho.
Amatora aregereje. Waba uteganya gusubira mu buyobozi bwa Rayon Sports?
Njyewe Munyakazi Sadate nta gahunda n’imwe mfite yo kuyobora Rayion Sports.
Uramutse ubisabwe?
Umuyobozi wese uzajyaho, sinzi uwo ari we, ariko yizere ko ubufasha bwanjye bwuzuye burahari.
Ntabwo byashoboka. Mbivuze mbibwira Isi yose ko Munyakazi Sadate muri gahunda afite ntabwo nakongera kuyobora Rayon Sports.
Byaba ari ibya ya mvugo ngo warakanzwe?
Hari byinshi, hari uko Rayon Sports ikugaragaza, hari igitutu Rayon Sports igushyiraho. Hari umwanya uha Rayon Sports, hari umutungo uha Rayon Sports, ariko nyuma na nyuma igisubizo kikaba ibitutsi. Abantu ntibakabyibagirwe.
Njye naratengushywe. Ni uko abantu bahita basubiza ikibazo bamwe bakavuga ngo nta politiki washyizemo. Nafashe umwanya wanjye, week-ends zanjye sinataha ubukwe, ahubwo nkajya muri Rayon Sports.
Ibi biro niba mubyibuka, byahoragamo aba Rayon Sports, akazi kanjye nsa n’ugashyize ku ruhande. Umutungo wanjye nkagenda nkawufata, rimwe na rimwe ukabihisha n’umugore ko wawufashe, ukawutanga, nishyura abakinnyi amafaranga baguzwe, ndahemba kuva ku bwa Muvunyi, ndahemba ku bwanjye mu mutungo wanjye, miliyoni 94 Frw ziragenda.
Nkora imishinga ya MK Card, yantwaye miliyoni zirenga 150 Frw, imibare irahari. Ndarara amajoro noza imikorere y’ikipe, ntegura amategeko ngengamikorere, nshyira uburyo bwatuma Rayon Sports iba ikipe ikomeye, umwanya wanjye ndawutanga, nyuma na nyuma bati Sadate arashaka gusenya Rayon Sports.
Natanze amafaranga yanjye, ntanga umwanya wanjye, nubaka ibintu byose kugira ngo mpindukire mbisenye?
Naratinye. Oya rwose. N’Aba-Rayons baba bambona muri ubwo buryo, oya. Nzashyigikira ubuyobozi bwose bwajyaho, iryo ryo ni isezerano nahaye Rayon Sports ariko kugaruka kuyobora oya.
Ahubwo, kera nitanga imigabane, kugura imigabane, nkaba nagaruka nk’umushoramari, nshobora kureba niba hari ibyo mfite nanjye nkaba nashora nk’abandi bose, ariko kuyobora oya.
Mu 2019, Sadate yamuritse umushinga wa ‘Gikundiro Stadium’, warashobokaga?
Uriya mushinga washobokaga 100%. Niba ufite abantu miliyoni eshanu cyangwa esheshatu bakuri inyuma, wowe muyobozi, ukananirwa kuyubakira stade imwe y’ibihumbi 60, uri uwuhe muyobozi?
Niba utashobora gukorana n’abo bantu miliyoni esheshatu kugira ngo mugere ku gikorwa nk’icyo. No mu byo bantukaga n’icyo kirimo; ngo uratubwira ibidashoboka kubera iki? Uratubwira ibya stade kubera iki?
Ukaza ukambwira ngo wambwiye ko uzanyubakira stade wambeshye! Ahubwo wakabaye umbaza inzira nzakoresha ngo mbigereho. Ese wabanje no kureba ko bikenewe cyangwa uko byaba bimeze Rayon Sports ifite Gikundiro Stadium hariya? Agaciro kacu kaba gahindutse.
Umuntu wese waganiriza ngo mfite abantu miliyoni esheshatu badukunda mu gihugu cyose, ngwino unyubakire stade, tuzakwishyure mu myaka 30, 40, barabyemera.
Buriya hari ikibazo tugira, iyo umuntu afite inzara ntatekereza neza […] Urabanza ugahindura imibereho y’umuntu, iyo birangiye ni bwo atekereza iterambere.
Ni yo mpamvu nabwiraga SKOL nti twongerere amafaranga, ni yo mpamvu nirukaga nshaka ibigo byo mu gihugu kugira ngo bibashe kurwanya ya nzara yacu, noneho nitumara gushira inzara dutangire gutekereza ibikorwa by’iterambere kandi birambye.
Ugomba gutekereza bihambaye, ukagira indoto kuko ni zo zivamo ukuri. Ni uko Amerika yubatswe. N’iki gihugu cyacu kidafite abantu batekereza kure ntaho twagera.
N’Aba-Rayons rero, niba dutekereje akantu kamwe kitwa stade tukumva ko ari inzozi zikomeye, biracyagoye.
Ni ubuhe bbutumwa waha abafana ba Rayon Sports?
Kuki ari twe ducagagurana? Kuki ari twe tudashyira hamwe? Kuki ari twe turi abakene? Imana yaduhaye kuba turi benshi ariko se kuki tutabibyaza umusaruro?
Muri Bibiliya bajya bavuga ngo iyo ubuze ubwenge Imana irakureka, Imana yaduhaye igikundiro, iduha Abanyarwanda, kuki tutabibyaza umusaruro ngo twaguke duhinduke igitangaza? Buri mu Rayon yibaze iki kibazo, igisubizo agishyire mu mutwe we mu mutwe we no mu mutima we, ashyireho n’akadomo.
Ubwo ni bwo butumwa naha Aba-Rayons. Kuvuga ngo Sadate aziyamamaza, Muvunyi aziyamamaza, Gacinya aziyamamaza, nde, nde… Aya mazina rwose mwiyatindaho, uwo dukeneye ni umuntu ufite inzozi, uterekereza cyane, uza kutwubaka.
Muvunyi niba afite izo nzozi, aze azidukubite nk’Aba-Rayons twishime, Thaddée numva bavuga uzaza kuyobora Rayon Sports, niba afite izo nzozi zo kuduhindura ibitangaza, aze abidukubite. N’undi, n’uwo tutazi, azanye gahunda yo kutwubaka, tumushyigikire, ariko tureke guhora muri kubera iki twebwe?
Ku bantu muri rusange, siporo nifatwe ku rundi rwego, baduhaye Minisitiri mushya wa Siporo, baduhaye Umunyamabanga Uhoraho mushya wa Siporo, nibaze baduhindurire inzozi zacu muri siporo, tuyibone iri ku rundi rwego.
Ntibe siporo iza gucungira ku bantu twagiye guha ubwenegihugu gusa, atari siporo icungira kuri ba bakinnyi twagiye kugura tuzi ko ari ibitangaza bakaza bakaba impfube, ahubwo ibe siporo iteye imbere mu bintu byose, ituruke mu byiciro byose by’abana.
Nibubaka iyo siporo, tuzishima ku kibuga, niturangiza tunabibyaze umusaruro mu ishoramari ritandukanye. Hubakwe hoteli ijyanye na siporo, tuvuge ngo nitwakira ikipe nka Pyramids FC, turayakirira muri hoteli ifite ibintu byose ikeneye mu kwitegura umukino: Ifite ibibuga, pisine n’ibindi byose.
Icyo gihe nzahita ntekereza mu ishoramari rya siporo, undi na we atekereze mu gukora imyambaro. Igihe muri Minisiteri mwicara mukumva ko siporo ari ibyishimo gusa, nta kintu tuzageraho.
Bayobozi mwagiriwe icyizere, ibitekerezo byanjye ni byo. Mukore ku iterambere ry’umupira, natwe dukoremo ishoramari, abantu turyoherwe. Dushobora gukora siporo ikurura ba mukerarugendo.
Video: Gisubizo Isaac
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!