00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwibutso Karekezi Olivier afite kuri Zamalek SC ishobora guhura na APR FC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 August 2026 saa 03:35
Yasuwe :

Uwahoze ari Kapiteni w’Amavubi na APR FC, Karekezi Olivier, yavuze ko kwitwara neza mu mikino yahuje iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu na Zamalek SC ari byo byamufashije kubona ikipe muri Suède mu 2005.

Karekezi Olivier ni we wifashishijwe muri tombola ya CAF Champions League yabereye i Cairo mu Misiri kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026.

Mbere y’uko tombola ikorwa, yabajijwe ku rugendo rwe rwo gukina amarushanwa Nyafurika ari muri APR FC n’uburyo byamufashije kugera i Burayi.

Uyu wakiniye APR FC mbere ya 2004, akayisubiramo hagati ya 2011 na 2012, yavuze ko kwitwara neza mu mikino irimo uwa Zamalek SC byamusigiye urwibutso rukomeye, kuko ari muri icyo gihe yabonye amahirwe yo kujya gukina i Burayi.

Ati “Ibihe byiza twagerageje gukora, twagerageje gutsinda imikino yo mu rugo. Kubera ko byari ugukinira mu rugo no hanze, iyo twatsindiraga mu rugo, twashaka uko twabona inota [tunganya] hanze. Byaradufashije, ubwo twakinaga na Zamalek SC ni bwo nabonye amahirwe yo kujya muri Suède.”

Mu 2004, APR FC yasezereye Zamalek SC iyitsinze ibitego 6-4 (2-3, 4-1) mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Karekezi Olivier ni we watsinze ibitego byombi byo mu mukino ubanza wabereye mu Misiri, ava muri APR FC mu 2005, ajya gukinira Helsingborgs IF yo muri Suède.

APR FC na Zamalek SC zishobora kongera guhura muri uyu mwaka, mu gihe zombi zagera mu ijonjora rya kabiri rizaba mu Ukwakira.

Mu ijonjora rya mbere rizakinwa muri Nzeri, APR FC izahura na Les Aigles du Congo yo muri RDC mu gihe Zamalek SC izahura na AS Port yo muri Djibouti.

Zamalek SC yegukanye Shampiyona ya Misiri, ni imwe mu makipe y’ubukombe muri Afurika aho yatwaye CAF Champions League inshuro eshanu [iheruka iya 2002], CAF Confederation Cup inshuro ebyiri [iheruka iya 2024] na CAF Super Cup eshanu [iheruka iya 2024].

Karekezi Olivier ni wakoze tombola ya CAF Champions League kuri uyu wa Kane
Karekezi wabaye Kapiteni wa APR FC n'Amavubi, yavuze ko imikino bahuyemo na Zamalek SC yamufunguriye amarembo yo kujya gukina i Burayi
Karekezi Olivier yakiniye APR FC mbere yo kujya i Burayi, anayisubiramo avuye gukina hanze mu 2011

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages