00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urwambariro, intebe z’abafana n’ibindi bigiye guhindurwa: Imirimo yo kuvugurura Stade ya Muhanga irakomeje (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 6 October 2023 saa 11:55
Yasuwe :

Imirimo yo kuvugurura Stade ya Muhanga irakomeje aho hari kongerwamo bimwe mu bice byayo birimo urwambariro n’intebe zarwo, intebe zicarwaho n’abasimbura n’izo muri Stade byakuwe muri Stade Amahoro ndetse no gutera amarangi mashya bigiye gutuma igira isura inoze kurusha iyo isanganywe.

Urwambariro rwari rusanzwe rufite intebe z’imbaho rugiye gusimbuzwa ururi ku rwego rwa CAF na FIFA rwakuwe muri Stade Amahoro.

Uru rwambariro rushya ruzaba rufite intebe zigezweho ndetse n’utubati hejuru hamanikwa imyenda no hasi hazajya hashyirwa inkweto z’abazajya barukoresha. Hazasigwa kandi irangi ku bibambasi byarwo ndetse n’igisenge nubwo kigaragaza ingazi za stade.

Hari kandi ubwiherero bwari butandukanye n’urwambariro aho uwabujyagamo byasabaga gusohoka akajya mu wundi muryango. Hazakorwamo umuryango mu gisenge cyatandukanyaga ibyo byumba byombi ku buryo ari icyumba kizajya kiba gifite ubwiherero bwacyo.

Stade ya Muhanga kandi ifite ikibazo cy’imiyoboro y’amazi yazibye bituma iyo imvura iguye amazi areka mu kibuga. Iki kibazo kigiye kuvugutirwa umuti aho hagiye kuziburwa imiyoboro y’amazi ku buryo azajya akamuka.

Si ibi gusa kuko n’isakaro ryo mu myanya y’icyubahiro rigiye kongera gusanwa bundi bushya kuko rivira abahicaye mu gihe imvura iri kugwa.

Aganira na IGIHE, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert yatanze ishusho ya Stade ya Muhanga bifuza mu gihe imirimo yo kuyivugurura izaba igeze ku musozo muri Werurwe 2024.

Yagize ati “Turifuza ko ahatwikiriye hose abantu bazaba bicaye neza, intebe zo zamaze kugeramo, ikindi uko aho abasimbura bicara haba hameze neza intebe zitwikiriwe ku buryo bugama izuba bakanugamamo imvura mu gihe iri kugwa, izari zisanzwe zizavanwaho.”

“Tuzanakora inzira zitwara amazi mu gihe imvura yaguye, bigaragara ko inzira zayo zazibye ku buryo abakinnyi n’abayobozi b’umukino bavuye mu rwambariro batambuka neza nta kibazo cyo guca mu byondo bafite.”

Yakomeje avuga ko hazatunganywa urwambariro ku buryo hazaba ahantu abakinnyi cyangwa abasifuzi bazajya baruhukira bisanzuye.

Yagize ati "Ikindi tuzakora ni urwambariro abakinnyi bicaramo, ubundi hari ibyumba bisanzwe. Tuzashyiramo intebe zigezweho ku buryo ugezemo yaba umukinnyi cyangwa umuyobozi w’umukino aruhukiramo mbere cyangwa nyuma y’umukino.”

“Ubwiherero na bwo buzaba bugezweho ku buryo ushobora kubona iby’ibanze byose mu cyumba cy’urwambariro. Ibindi duteganya ni amarangi ku buryo stade izaba igaragara neza kurusha mbere.”

Imirimo yo gusana Stade ya Muhanga yatangiye muri Nyanga 2023 biteganyijwe ko izasozwa muri Werurwe 2024.

Amakipe n'abayobozi b'imikino bazajya baruhukira mu rwambariro rugezweho muri iyi Stade
Intebe z'imbaho zari zisanzwe zikoreshwa mu rwambariro zigiye gukurwamo hashyirwemo izigezweho kandi mpuzamahanga zari muri Stade Amahoro
Intebe z'imbaho ni zo zakoreshwaga mu busanzwe
Urwambariro rwa Stade ya Muhanga ni uku rumeze mbere yo gushyirwamo urugezweho
Stade ya Muhanga igiye kugira urwambariro mpuzamahanga rwakuwe muri Stade Amahoro
Hagiye guterwa amarangi haba ku bikuta ndetse n'ibisenge byo hejuru kugira ngo iyi Stade igire isura nziza
Ubwiherero buri iruhande rw'urwambariro buzahuzwa na rwo hakorwemo umuryango ku buryo bizorohera abazajya bakoresha ibi byumba byombi
Inzira ikoreshwa mu rwambariro zaterwa amarangi igire isura niziza kurushaho
ingazi za Stade zigaragarira imbere mu rwambariro zizaterwa amarangi ku buryo zizagira isura ibereye Stade ya Muhanga
Inzira ikoreshwa mu rwambariro zaterwa amarangi igire isura niziza kurushaho
Imashini itunganya ikibuga iba kuri Stade ku buryo yitabazwa igihe cyose ikenewe
Ubu buroso bunini buhambirwa ku mashini itunganya ikibuga bukagenda bukiringaniza
Abafana bazajya bicara ku ntebe za plastique zakoreshwaga muri Stade Amahoro
Izi ntebe ziri mu mabara atatu ari mu ibendera ry'u Rwanda, umuhomdo, icyatsi n'ubururu
Ahicarwa n'abafana naho hazaterwa irangi kugira ngo hagire isura nziza
Intebe zicarwaho n'abakinnyi b'abasimbura n'abatoza zigiye guhindurwa hashyirweho iza kijyambere
Izi nazo zakuwe muri Stade Amahoro ziri kubakirwa aho zizaterekwa
Imirimo yo kubaka ahazaterekwa intebe z'abasimbura irakomeje
Intebe z'abasimbura zari zisanzwe zikoreshwa zashyizwe ku ruhande
Abasimbura bicaraga ku ntebe z'imbaho z'intambike ariko bigiye guhinduka
Mu myanyan y'icyubahiro [VVIP] naho hagiye hagiye kuvugururwa haterwe irangi n'isakaro rivira abahicara mu gihe cy'imvura risanwe
Stade ya Muhanga izahabwa isura nshya nyuma y'imirimo yo kuyivugurura
Imiyoboro y'amazi yazibye ituma abagiye mu kibuga banyura mu byondo iyo imvura yaguye, igiye kuziburwa amazi ajye atemba ikibuga gikamuke
Stade ya Muhanga isanzwe ari iy'Akarere ka Muhanga
Inzira iva ku myanya yicarwamo ijya ku kibuga gikinirwaho ihinduka ibyondo iyo imvura yaguye
Perezida wa AS Muhanga, Kimonyo Juvenal (ibumoso) ari kumwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert (iburyo) wavuze ko bifuza isura inoze ya stade ya Muhanga nyuma y'imirimo yo kuyivugurura

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages