Ibi bikaba byaratangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024, binyuze kuri Instagram ubwo Umunyamakuru wa Radio 10, Mucyo Biganiro Antha, yaganiraga n’abakinnyi b’umupira w’amaguru, Usengimana Danny na Byiringiro Lague.
Antha yagarutse ku byo amaze iminsi ashinjwa n’abakunzi ba APR FC ko ari umwe mu bayishe kuko yayiguriye abakinnyi badashoboye, avuga ko nta mukinnyi yaguriye iyi kipe ndetse ko ababivuga ari abamufitiye ishyari aho yanabashinje ibintu bitandukanye.
"Abapampe"... intangiriro yo gucikamo ibice mu Ikipe ya APR FC
Kimwe mu byo Col (Rtd) Karasira Richard azibukirwaho mu gihe yari Chairman wa APR FC ni ugufungura imiryango ku bakunzi b’iyi kipe bakayigeramo uko babyifuza, ikintu kitakozwe na benshi bamubanjirije nubwo abafana b’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu bakomezaga kubisaba.
Uyu muyobozi ariko yaje gushinjwa gufungura imiryango agakabya aho byarangiye abashyitsi bigereye i kambere kandi ubusanzwe bifatwa nk’ikizira mu rwa Gihanga. Col (Rtd) Karasira yavuzweho kuzana mu ikipe abantu benshi batayifana (cyangwa bahoze batayifana) barimo Mukasa Jean Marie na Mucyo Antha, ikintu kitishimiwe na bamwe mu bakunzi ba APR FC.
Aba bari mu itsinda ryiswe "abapampe", baje kugarukwaho na bamwe mu banyamakuru bavuga ko bari kwica ikipe ndetse ko ibyo bari gukora ari amaco y’inda kuko nta rundi rukundo bafitiye Nyamukandagira nk’uko bayita.
Aha, ubwo Col (Rtd) Karasira Richard yasezererwaga muri APR FC akajyana n’abapampe be barimo Mucyo Antha, byarangiye uyu munyamakuru abonye umwanya wo kwiha abamuvugaga ubwo yari muri iyi kipe yambara umukara n’umweru, avuga ko na bo atari shyashya.
Ati "Njye ibyanjyanye muri APR FC ni akazi, uretse kuba ndi umunyamakuru, ndi umwe muri bake basobanukiwe n’umupira kuko narawukinnye, ndawutoza kandi ndi kwinjira mu bijyanye no gushakira abakinnyi akaryo (Player Management).”
“Hari abavuga ngo nateruye Rwatubyaye... ngo ubwo ndi umu Rayon... Oya, ntabwo ndi Umu-Rayon, sinigeze mbivuga ko mfana Rayon nk’uko ntari navuga ko mfana APR FC.. ndi umunyamwuga njyewe ni ko kuri.”
Mucyo Antha akaba yaboneyeho kuvuga ko abamushinjaga ibyo barimo Mutangazaji (Nkusi Denis), umunyamakuru wa Isibo, ashinja kuba ahora yasinze mu kabari, mu gihe Léonidas (Ndayisaba) we ngo "ashaje agisabiriza" ku kibuga aho akazi ke ntacyo kamumariye nyamara Antha we yifitiye inzu, umugore n’imodoka.
Yavuze ko undi wamuvuze ari Ruvuyanga (Nkurunziza Emmanuel) wa RBA, yashinje kuba nta ndangagaciro agira kuko akiri i Muhanga yibaga amatelefone.
Yasoje avuga ko niba abantu bashaka kubaza uwaguriye APR FC impfube (abakinnyi badashoboye) babibaza Sam Karenzi wa Fine FM kuko ari we wayiguriye abakinnyi batandukanye.
Isibo Radio/ TV yasubije Mucyo Antha ishimangira ko siporo ikize "igisambo"
Nyuma y’amagambo yatangajwe n’Umunyamakuru wa Radio 10, kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro Isibo Sports cyo kuri Radio/TV Isibo, abagikora bavuze ko Mucyo Antha ibyo yatangaje bitabatunguye, bavuga ko igihe kigeze ngo itangazamakuru ricishweho akanyafu kuko bimaze kurengera.
Bavuze ko bamwe mu banyamakuru barimo uwo Antha bagiye bakoresha itangazamakuru nk’igikoresho cyo gushaka gusebya abo batumva ibintu kimwe.
Bamuvuze nk’umuntu ngo "utera umwaku" aho ku makipe yose yaciyemo uhereye kuri Sunrise FC yagiye ayasigira ibibazo nyamara yarayagiyemo ameze neza.
Mutangazaji yavuze ko ari we wigishije Mucyo Antha itangazamakuru cyane cyane mu gice cyo gukora amakuru y’isoko ry’igura n’igurisha gusa avuga ko yari yaramuburiye ko adakwiye kubizanamo ubusambo kuko bizaba ari ikibazo. Yavuze ko atamwumviye ahubwo yagiyemo agahemuka.
Yavuze ko mu makipe yose yaciyemo yaranzwe no guteranya abayobozi no kuyabibamo umwuka mubi aho ngo byarangiraga bamumenye. Yavuze ko ibi yabikoze muri Police FC, muri Rayon Sports no muri Musanze FC.
Nko muri Musanze FC, yavuze ko yigeze kubeshya Perezida wayo ngo amwoherereze amafaranga yo guha abanyamakuru ntayabagezeho bikarangira babuze.
Muri Gorilla FC, ho ngo Mucyo Antha yateranyije Hadji (Mudaheranwa) n’abahungu be (Shaffy Mudaheranwa na Shan Mudaheranwa) birangira ngo na bo bamumenye baramwirukana.
Uyu ngo yavuze ko yanamuteranyije kuri Radio 10 bikarangira bamwimye akazi. Ibi ngo yanabikoreye Lorenzo (Murangamfura), Saddam (Mihigo) na Max (Jado) birangira birukanywe.
Yasoje avuga ko hari n’abakobwa bamureze kuri Radio 10 kubera kubatereta ku ngufu uhereye kuri Mugabo Annet. Ngo yanandikiwe n’amabaruwa yo kumwihanangiriza.
Ndayisaba Léonidas we akaba yatangaje ko afite ubutumwa bw’abakinnyi batandukanye bivugwa ko yakaga amafaranga utabikoze akamuvuga nabi kuri Radio.
Sam Karenzi we yagarutse kuri byinshi avuga ko ibya Mucyo Antha hari ababiri inyuma
Umunyamakuru wa Fine FM, Karenzi Samuel, wanahawe igihembo cy’umunyamakuru wa Siporo w’umwaka na Rwanda Premier League, we yavuze ko ibyo Antha yavuze ari ibinyoma kuko nta mukinnyi yigeze agura.
Yavuze ko mu bakinnyi baguzwe muri APR FC, Pavelh Ndzila na Solomon Bindjeme bazanywe n’ikigo cyo muri Congo Brazzaville banyuze kuri Kagimbura Jean de Dieu, Lwanga Taddeo na Victor Mbaoma bazanywe n’Umuyobozi Mukuru wa Mukura VS, Musoni Protais, mu gihe Apam Bémol na Shaiboub Ali bazanywe na Karenzi Alexis.
Yavuze ko muri uyu mwaka w’imikino ho abakinnyi hafi ya bose bazanywe n’itsinda ryari rigizwe na Chairman Col (Rtd) Karasira Richard, Eric Kamanzi uzwi nka Kaddafi, Mukasa Jean Marie, Jean de Dieu Kagimbura na Mucyo Antha bakoranaga.
Karenzi yatangaje ko guhera muri Werurwe uyu mwaka aba bose batangiye kujya hirya no hino muri Afurika bashakisha abakinnyi ko ndetse banagiye bategererwa indege na APR FC uhereye kuri Mucyo Antha.
Abakinnyi babiri ngo batazanywe n’aba ni Johnson Chidiebere Nwobodo wazanywe na Emmy Fire na Aliou Souané.
Kuri Aliou Souané, Sam Karenzi yatangaje ko yabanje kurambagizwa n’iryo tsinda ariko bajya kumusinyisha bakabaca amadolari ibihumbi 200 bakagaruka batamuzanye nubwo Jean de Dieu Kagimbura yari amaze ibyumweru bibiri muri Sénégal avugana n’amakipe ye.
Aha, ngo binyuze ku mugabo witwa Hassan ukorana n’abashinzwe gushakira inyungu Aliou Souané, byarangiye abwiye APR FC ko uyu mukinnyi bamubona ku bihumbi 150$ aho yaje gusaba Karenzi w’inshuti ye ko yajya muri Sénégal kumumuzanira mu Rwanda kuko we ataboneka binarangira abikoze.
Sam Karenzi yavuze ko ubwo yari hafi kugaruka mu Rwanda ubuzima bwe bwagiye mu kanga nyuma yo kumenya ko umwe mu bantu bo muri APR FC (Kaddafi) yahamagaye mu Ikipe ya Jaraaf ya Souané akababwira ko uwo muntu waje muri Sénégal ari umutekamutwe ko atatumwe na APR FC.
Ngo byarangiye Karenzi yumvise yagambaniwe kuko byari bimaze kuba saa Munani z’ijoro kandi ari mu gihugu kitari icye. Yatangiye kugira impungenge ko yanagirirwa nabi anibaza impamvu Kaddafi (kuri ubwo atari yamenye ko ari we) yakoze ibintu nk’ibyo.
Nyuma yo kuvugana n’abantu batandukanye byarangiye Souané aje mu Rwanda asinyira APR FC ku bihumbi 150$, aba umukinnyi wa kabiri uhenze iyi kipe inyuma ya Dauda Seidu Yassif.
Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko abahoze bayobora APR FC bareka guca ibintu ku ruhande bakavugisha ukuri ko ari bo baguze abakinnyi aho kuri we asanga ari na bo bari inyuma y’ibyavuzwe na Antha.
Yasoje atangaza ko ahaye uburenganzira abashinzwe umutekano bose gukora iperereza ku byo atunze aho kugeza ubu nta faranga na rimwe yari yakura muri APR FC cyangwa se ngo agire iryo ahabwa n’abakinnyi.
Abakinnyi batatu yavuze ko yafashije kubona amakipe ni Rwabuhihi Aimé Placide wagiye muri AS Kigali, Nkinzingabo Fiston ajya muri Mukura VS ndetse na Kimenyi Yves ubwo yajyaga muri AS Kigali, ariko ntacyo yigeze abasaba cyangwa ngo bashake kukimuha acyemere.
APR FC iherutse gusezerera abahoze bayirimo barangajwe imbere n’uwari Chairman wayo Col (Rtd) Richard Karasira, Team Manager Capt (Rtd) Eric Ntazinda na Kalisa Georgine wari ushinzwe umutungo.
Guhindura ubuyobozi ntabwo byakiriwe kimwe n’abakunzi ba APR FC aho hari igice kimwe kikiri ku ruhande rwabo ndetse n’ikitarabumvaga gusa benshi mu bafana bo bakaba ntacyo bibabwiye cyane ko icy’ingenzi ari ikipe bakunda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!