Mu ntangiriro za Kanama 2026, ni bwo uyu mushinga ugamije guteza imbere ubukerarugendo bwa Ghana binyuze muri gahunda ya Visit Ghana watangiye kuvugwa.
Gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha yaba Minisiteri ya Siporo cyangwa Ishyirahamwe rya Ruhago muri Ghana, urwego rw’ubukerarugendo cyangwa Sunderland rwigeze rubitangaza.
Alban Sumana Kingsford Bagbin usobanukiwe iby’uyu mushinga yavuze ko ugeze kure utegurwa.
Ati “Turi mu biganiro na bo [abayobozi ba Sunderland] kugira ngo bashyire ‘Visit Ghana’ ku mwambaro wabo no ku bindi bikoresho byabo. Ibiganiro bigeze kure kandi batwereka ko na bo babyifuza.”
Yongeyeho ko hatarimo ukuboko kwa leta gusa ntiyatangaza agaciro k’amasezerano.
Ibitangazamakuru byo muri Ghana byavuze ko uyu mushoramari wikorera ku giti cye ashaka guha iyi kipe agera kuri miliyoni 10 y’Amayero buri mwaka kugira ngo ateze imbere ubukerarugendo bw’igihugu.
Alban Sumana Kingsford Bagbin avuga ko leta itazataga umutungo wayo, ariko izafasha uyu mushoramari kugira ngo abone uko aya masezerano yashyirwa mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!