00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Urujijo ku gikomeje kudindiza umukino wa Rayon Sports na APR FC

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 23 November 2024 saa 05:29
Yasuwe :

Tariki ya 14 Nzeri 2024 ni bwo Rayon Sports yagombaga kwakira ikipe ya APR FC kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona wari buhuze amakipe y’abakeba b’ibihe byose mu Rwanda. Uyu mukino ntabwo wabaye ku mpamvu itaribajijweho n’umuntu n’umwe.

Kuri uwo munsi, APR FC yarimo ikinira kuri Stade Amahoro, iza kuhanganyiriza na Pyramids 1-1 mu mukino w’amajonjora ashyira amatsinda ya CAF Champions League. Birumvikana ko umukino wa Rayon Sports wagizwe ikirarane.

Bitandukanye n’ibindi birarane APR FC yari ifite, uyu mukino wo wari washyizwe ku ngengabihe ya Rwanda Premier League, aho uru Rwego rutegura Shampiyona ahari rutateganyije ko amakipe ya APR FC na Police FC yarenga icyiciro cya mbere cy’amajonjora mu mikino nyafurika, kuko indi mikino yabo ibiri yo batari biriwe bayipanga ku matariki andi makipe yakiniyeho.

Kuva ubwo, iki kirarane cyaburiwe umunsi, kugeza magingo aya birakibazwaho.

Rwanda Premier League ku ikubitiro yari yatangaje ko uyu wakinwa tariki ya 19 Ukwakira 2024, bihita byamaganirwa kure na APR FC yavugaga ko nta mpamvu ifatika yabanza gukina ikirarane cy’umunsi wa gatatu kandi ifite ibindi birarane bibiri, mu gihe kuri uwo munsi yari inahafite umukino wa Gasogi United w’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Byaje kurangira n’ubundi iyi mikino isubitswe, aho Ferwafa na Rwanda Premier League batangaje ko ari ukubera imyiteguro y’ikipe y’igihugu yiteguraga guhura na Djibouti mu majonjora ya CHAN mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro tariki 27 Ukwakira 2024.

Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’aha, Rwanda Premier League yatangiye kureba uburyo uyu mukino washyirwa tariki ya 7 Ukuboza, ndetse amakipe yombi atangira kwitegura guhura izo tariki nubwo mu byukuri batigeze babishyira hanze ku buryo bwemewe.

Aha kandi Rwanda Premier League ikaba yari yanabajije Minisports niba Stade Amahoro yaboneka kuri uwo munsi, biza kurangira Minisiteri ya Siporo ibemereye ko iyi Stade yaboneka ndetse yiteguye kwakira umukino.

Amakuru yizewe dufite, ni uko Rwanda Premier League yari yateganyije ko kuri izo tariki hashyirwaho imikino y’igikombe cy’Amahoro, maze bigaha umwanya APR FC na Rayon Sports ngo zikine ibirarane kuko zo zitazakina amajonjora y’ibanze.

IGIHE ariko ifite amakuru ko iki cyifuzo na cyo kitemewe n’ubuyobozi bwa APR FC, aho bifuza ko bakina umukino wa Rayon Sports shampiyona isojwemo imikino ibanza, bityo amanota barushwa na Mukeba akaba yaba yagabanutse mbere yo guhura na we.

Kugeza kuri ubu, APR FC iza ku mwanya wa 11 n’amanota umunani mu mikino itanu, mu gihe Rayon Sports ya mbere ifite amanota 20 mu mikino umunani. Ibi, bivuze ko APR FC iramutse itsinze imikino yayo y’ibirarane, yajya guhura na Rayon Sports irushwa amanota atatu, mu gihe amakipe yombi yaba akomeje gutsinda.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, izahura na Bugesera ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona, mbere yaho, iyi kipe ikaba iri bubanze kwisobanura na Muhazi kuri Kigali Pelé Stadium.

Twageragaje kuvugisha abantu batandukanye bo muri Rwanda Premier League, gusa bose nta n’umwe washakaga kugira icyo atangaza kuri uyu mukino w’ikirarane n’impamvu kugeza ubu utari washyirirwaho igihe uzakinirwa.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC waburiwe amatariki yumvikanyweho
Stade Amahoro izakira umukino ngo irahari nta kibazo
Abakunzi b'amakipe yombi bari mu gihirahiro kuri ubu
Umukino wa gicuti wari wahuje ano makipe yombi ku Mahoro wari warangiye anganya 0-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .