Iyi kipe itozwa na Pep Guardiola, iregukana Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya niramuka itsinze West Ham ya cyenda mu mukino ubera kuri Etihad Stadium.
Gusa, Arsenal irushwa amanota abiri na Manchester City, na yo ishobora kwegukana Shampiyona ku nshuro ya mbere kuva mu 2004, ni mu gihe yatsinda Everton kuri Emirates Stadium naho City ikananirwa gutsinda kuri uyu munsi wa nyuma.
Mu gihe ikipe ya Guardiola yanganya, Arsenal igatsinda, amakipe yombi arasoza umwaka w’imikino anganya amanota 89, ariko Abarashi barajya gukina uyu mukino wa nyuma bazigamye ibitego 61 naho City izigamye 60.
Ku wa Gatandatu, Guardiola yagize ati “Ibigomba kuba biri mu biganza byacu, ariko niba mutekereza ko baza gutakaza amanota, muribeshya. Niba mutekerekeza ko hari ikintu Everton yakora, mubyibagirwe. Arsenal nayirebye uyu mwaka w’imikino wose.”
Yakomeje agira ati “Turajwe ishinga n’icyo tugomba gukora mu mukino uduhuza na West Ham. Nta kibazo ubwonko bwanjye bufite, nta n’ikindi buri gutekereza kitari uko tugomba gutsinda West Ham.”
Ku rundi ruhande, Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze ko byose bishoboka kugeza umukino wa nyuma urangiye.
Ati “Ibitangaza biri kuba kuko ni cyo buri mufana wa Ruhago ashaka, ko ibi bibaho kugeza ku mukino wa nyuma. Hari byinshi bishobora guhindura ibintu, ubashije kubigeraho ni byiza.”
Hejuru y’ibyo, hari uguhatanira kw’amakipe azakina Europa League na Europa Conference League.
Kuri Anfield, haraba hari amarira kuko Jürgen Klopp asezera kuri Liverpool atoza umukino wa nyuma ubwo izaba kuba yakiriye Wolves. Ni ko bimeze kandi kuri Roberto de Zerbi na we utoza umukino wa nyuma muri Brighton.
Ni mu gihe kandi Erling Haaland asoza umwaka w’imikino ari we watsinze ibitego byinshi ku nshuro ya kabiri yikurikiranya.

Hateganyijwe ibikombe bibiri
Ni ku nshuro ya 10, ikipe yegukana Premier League igiye kumenyekana ku munsi wa nyuma.
Liverpool yananiwe gukomeza urugamba rw’igikombe kugira ngo isezera neza ku mutoza Klopp wari uyimazemo imyaka icyenda.
Ibyo bivuze ko Manchester City cyangwa Arsenal, imwe muri zo irahabwa igikombe nyuma y’iminota 90 itegerejwe na benshi guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.
Premier League irajyana ibikombe bibiri bisa kuri buri kibuga.
Ubusanzwe, iyi Shampiyona iba ifite ibikombe bibiri harimo igihabwa ikipe yayegukanye n’igikoreshwa na Premier League ubwayo.
Hejuru y’ibyo, harategurwa kandi imidali 40 kuri buri kibuga. Buri mukinnyi wakinnye byibuze imikino itanu araba yemerewe kwambikwa umudali.
Buri kibuga kiraba gifite ’podium’ imeze nk’iba iri ku kindi, ahatangirwa igikombe, ndetse haraba hateguwe n’ibishashi bituritswa mu birori.
Nihamara kumenyaka ikipe itwaye igikombe ni bwo ushinzwe kucyandikaho ashyiraho izina ry’ikipe yagitwaye mbere y’uko abakinnyi bacyishimira.
Nyuma yo gutwara igikombe, ikipe iragenda ikibike umwaka mu gihe Premier League isubirana cya kindi kitatanzwe.
Ikipe yegukanye Premier League, isubiza igikombe habura ibyumweru bitatu ngo undi mwaka w’imikino urangire.
Hari amakipe agihataniye gusohoka
Ikipe ya kane ari yo Aston Villa iziyongera kuri Manchester City, Arsenal na Liverpool mu zizakina Champions League mu mwaka w’imikino utaha.
Ku rundi ruhande, Tottenham, Chelsea, Newcastle United na Manchester United zihataniye imyanya yo gukina Europa League na Europa Conference League.
Ikipe iba iya gatanu izakina Europa League.
Tottenham iraba iri kwa Sheffield United yamanutse, iratangira umukino ifite amanota 63, ariko ikaba yaratsinzwe imikino itanu muri itandatu iheruka bigatuma ibura amahirwe ya Champions League.
Chelsea ni iya gatandatu n’amanota 60, iraza kuba yakiriye Bournemouth ndetse ubu ishobora gukina Europa Conference League, ariko ikaba yabona itike ya Europa League
Gusoza mu makipe atandatu ya mbere byahesha Chelsea gukina Europa League, ariko icyo gihe byasaba ko Manchester United itsindwa na City ku mukino wa nyuma wa Europa League uteganyijwe ku wa 25 Gicurasi.
Newcastle United na Manchester United zinganya amanota 57 ku mwanya wa karindwi n’uwa munani, zombi ziraba zasohotse aho zisura Brentford na Brighton uko zikurikirana.
Ikipe ya karindwi izizera gukina Europa Conference League mu gihe City yakwegukana FA Cup.
Luton yarokoka ku munsi wa nyuma?
Kuri ubu, bizwi ko umukinnyi w’umwaka ari Phil Foden wa Manchester City, umunyezamu mwiza ari David Raya wa Arsenal naho uwatsinze ibitego byinshi ashobora kuba Erling Haaland ufite 27 kugeza ubu. Ariko se ni ayahe makipe agomba kumanuka?
Lutton Town irajya gukina umukino wa nyuma iri ku mwanya wa 18, irushwa amanota atatu na Nottingham Forest ya 17.
Nubwo Forest yatsindwa na Burnley, Luton igatsinda Fluham, birasaba ko ikuramo ikinyuranyo cy’ibitego 12 kirimo. Ese birashoboka?
Andi makipe abiri yamanutse ni Burnley na Sheffield United.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!