Nk’uko byemejwe n’ikipe ya Free State Stars, Sinethemba Jantjie, w’imyaka 30, yaguye mu gace ka Bethlehem muri iki gitondo ubwo imodoka ye yagonganaga n’indi.
Jantjie wari umwe mu bakinnyi beza Free State Stars yagenderagaho, yari yamaze kumvikana na Bidvest Wits kuzayikinira mu mwaka utaha w’imikino, aho bari bamaze no kugirana imbanzirizamasezerano.
Uyu, akaba ari umwe mu bakinnyi bakinnye imikino yombi yabahuje na Mukura Victory Sports mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, ikipe y’i Huye ikabasezerera ibatsinze igitego 1-0 mu mikino yombi (0-0, 0-1).
Nyuma yo gufasha Mbombela United kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2015/16, Sinethemba yagiye muri Free State Stars mu mwaka wakurikiyeho, aho yari asanzwe ari umukinnyi ufite umwanya uhoraho mu babanza mu kibuga, ndetse yakinnye imikino 20 muri 24 ikipe ye yakinnye uyu mwaka, atsinda ibitego bine.
Yiyongereye kuri Lesley Manyathela‚ Gift Leremi‚ Richard Henyekane‚ Cecil Lolo‚ Mondli Cele na Mlondi Dlamini na bo baguye mu mpanuka z’imodoka muri Afurika y’Epfo.
Umubiligi Luc Eymael wamutoje muri Free State Stars, akaba yaranatoje Rayon Sports yo mu Rwanda, yababajwe n’urupfu rwe ’uyu mukinnyi yafataga nk’umuhungu we.



















TANGA IGITEKEREZO