Iyi mpanuka yabaye ahagana saa sita n’igice z’ijoro mu gihe abaturage bari bakomeje ibirori byo kwishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu ya Espagne, La Roja, yari imaze gutsinda Argentine ku mukino wa nyuma.
Amakuru yatangajwe avuga ko urubyiruko rwinshi rwari rwuriye ku nyubako y’isoko y’amazi, rwishimira intsinzi ya Espagne. Igice cyayo cyaje gusenyuka bitewe n’uburemere bw’abari bakiriho, kigwira uwo mwana wari uri muri ibyo birori.
Abapolisi bo muri ako gace bahise bagerageza kumukura mu bisigazwa by’iyo nyubako no kumutabara, ariko aza gupfa azize ibikomere bikomeye. Abandi bantu babiri bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Espagne yari yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri mu mateka yayo, nyuma y’imyaka 16 itsinze irushanwa rya mbere mu 2010. Intsinzi yayo yatumye abaturage benshi basohoka bajya mu mihanda hirya no hino mu gihugu, bavuza amahoni, vuvuzela, bacana ibishashi banabyina kugeza mu rukerera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!