Mu 2014 Ikipe y’Igihugu yegukanye Igikombe cy’Isi, kiba icya kane itwaye mu mateka. Muri iryo rushanwa yananyagiye Brésil ibitego 7-1, igaragaza ubuhangange bwayo. Ni igikombe cya kane cyiyongereye ku cyo mu 1954, 1974 no mu 1990.
Mu Gikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya, kuko nyuma yo kwegukana irushanwa riheruka, u Budage bwahise buviramo mu matsinda butsinze umukino umwe, indi ibiri burayitsindwa.
Bwatsinze na Koreya y’Epfo ibitego 2-0, butsinda Suède ibitego 2-1, ndetse bunatsindwa na Mexique igitego 1-0, kuva icyo gihe bivugwa ko bwagize umwaku, kuko bwari bufite ikipe nziza ariko ikava mu irushanwa isuzuguwe.
Hadaciye kabiri umwaku w’iyi kipe watwerewe Mesut Özil wayikiniraga mu kibuga hagati, na we hadaciye kabiri ahita asezera mu Ikipe y’Igihugu, agaragaza ko akorerwa irondaruhu n’abarimo abayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Budage (DFB).
Uyu mukinnyi yakiniraga iki gihugu kuko yakivukiyemo, ababyeyi be ni Abanya-Turikiya bagiye muri iki gihugu nk’impunzi, ibyatumaga akorerwa irondaruhu rikabije.
Ibibazo bya Özil byatijwe umurindi no kuba yarifotoranyije na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, nyamara mugenzi we İlkay Gündoğan na we yarifotoranyije na we ariko ntibigire icyo byangiza.
Igikombe cy’Isi cyakurikiyeho mu 2022 kikabera muri Qatar, iyi kipe ntabwo yigeze na bwo irenga amatsinda, kuko yatsinzwe n’u Buyapani ibitego 2-1, inganya na Espagne igitego 1-1, mbere yo gutsinda Costa Rica ibitego 4-2.
Iri rushanwa na ryo ryasize iyi kipe itari kuvugwa kubera umusaruro, ahubwo kubera ko bagaragaje igisa n’imyigaragambyo, bakifotoza bapfutse umunwa.
Icyo gihe baharaniraga uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina, ibitarahabwaga agaciro muri Qatar.
Ikipe y’Igihugu ya ‘la Mannschaft’ yongeye gusezererwa na Paraguay muri 1/16 cy’iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara yahabwaga amahirwe, dore ko imikino y’amatsinda yari yarangiye inganya n’u Bufaransa n’u Buholandi kwinjiza ibitego 10.
Umutoza w’u Budage, Julian Nagelsmann, nta gikombe gikomeye yigeze atwara mu mateka ye ku buryo yasubiza ikuzo iyi kipe, usibye Shampiyona y’u Budage mu ya 2021/22 ari kumwe na Bayern Munich.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo bari gutebya bati “u Budage buzasabe imbabazi Özil.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!