00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Table Tennis muri Afurika yashimye u Rwanda arwizeza andi marushanwa mpuzamahanga

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 13 May 2024 saa 04:26
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishyiramwe ry’umukino wa Table Tennis ku mugabane wa Afurika Khaled El-Salhy yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwateguye imikino nyafurika y’uyu mukino, aho mu minsi ya vuba ngo hari n’andi marushanwa azabera i Kigali.

Ibi uyu mugabo yabitangaje ku Cyumweru tariki 12/05/2024, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro imikino y’igikombe cya Afurika muri Table Tennis, izakurikirwa n’amajonjora yo gushaka itike yo kwitabira imikno olimpike.

Avugira muri BK Arena, Khaled El-Salhy yagize ati: "“Nkurikije ibyo mbonye mu myiteguro, birerekana ko tutibeshye ku Rwanda turuha amahirwe yo kwakira iyi mikino”.

Ibi tubonye mbere y’itangira ry’imikino, biratanga icyizere cy’igenda neza ry’imikino mu kibuga aho navuga ko bitazarangirira aha, birashoboka ko no mu yindi myaka iri imbere amarushanwa nk’aya yazagaruka mu Rwanda.

Uretse Khaled, muri BK Arena hari kandi n’umunyamabanga uhoraho muri Minisports , Niyonkuru Zéphanie, umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis ku isi, Raoul Harry, umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, John Bosco BIRUNGI n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe ya Table Tennis kuri uyu mugabane.

Niyonkuru Zéphanie, wari uhagarariye Minisitiri wa Siporo muri ibi birori, yavuze ko ashimira cyane Ubuyobozi bw’ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis mu Rwanda, mbere na mbere ku bwo kwigirira icyizere bakemera kwakira iyi mikino ndetse anemeza ko bazakomeza gufatanya nabwo ngo iyi mikino itangiye neza izanasozwe neza.

Imikino yakomeje uyu munsi kuwa mbere tariki 13 Gicurasi aho igice cya mbere cy’iyi mikino (AFRICAN CUP 2024) ku munsi w’ejo tariki 14.maze kuwa kane tariki 16 Gicurasi 2024 hatangire gice cya kabiri cy’iyi mikino ari cyo guhatanira itike yo kujya mu mikino Olimpike izabera mu Bufaransa Paris muri Nyakanga uyu mwaka.

Imwe mu mikino yakinwe kugeza ubu:

  • Aruna Quadri (NIG) 3-2 Mbabazi Sam (UG),
  • Boulousa (ALG) 3-0 Ishimwe Regis (RW),
  • Bencha Marius (MOR) 3-1 Ben Yahya (TUN),
  • Omotayo (NIG) 3-1 Jellouli (ALG),
  • Sarah Hanfou (CAM) 3-0 Garci Fadwa (MOR),
  • Hana (EGY) 3-0 Tumukunde Hervine (RW)
Imikino nyafurika iri gukinirwa muri BK Arena
Abafana baturutse muri Maroc bari baje gushyigikira abakinnyi babo
Algeria ni kimwe mu bihugu byitezwe ko bizitwara neza
Abayobozi b'umukino wa Table Tennis ku rwego mpuzamahanga bari muri BK Arena kuri uyu mugoroba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages