Ikipe ya West Ham ikaba yarahawe iyi Penaliti nyuma y’uko Michael Oliver wari kuri VAR avuze ko myugariro wa Manchester United Matthijs de Ligt yakoreye ikosa Danny Ings wa West Ham.
David Coote, uheruka guhagarikwa mu Bwongereza, ni we wari umusifuzi wo hagati mu kibuga aho yaje kujya kureba amashusho birangira yemeje ko ari penaliti ya West Ham yaje no kuvamo igitego cya kabiri cy’iyi kipe cyatumye itsinda Man United 2-1, ibyatumye nyuma y’amasaha 24 uwari umutoza w’Amashitani atukura, Eric Ten Hag, yirukanwa.
Avuga kuri ibi, Howard Webb uyobora abasifuzi yavuze ko bitari bikwiye.
Yagize ati “Ndakeka VAR yarayobeje abantu kuba yaremeje ko ari ikosa. Ndakeka ku bwanjye batari bubirebeho kuko icyemezo umusifuzi yari yafashe [cyo kudatanga penaliti] cyari cyo. Ku bwanjye ntabwo rwose yari penaliti.”
Amakipe atandukanye mu Bwongereza amaze iminsi yinubira imikoreshereze ya VAR ubundi yashyiriweho gukemura impaka zose z’ibijyanye n’ibibera mu kibuga bitabonywe n’umusifuzi.
Ubwo uyu mwaka wa Shampiyona watangiraga habanje kuvugwa ko VAR ishobora guhagarikwa gukoreshwa muri iyi Shampiyona ikunzwe kurusha izindi ku Isi, gusa amakipe yemeranyijwe ko yagumaho ariko igahindura imikorere.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!