00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza w’Amavubi yizeye guhangamura Mali, Cap-Vert na Liberia

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 31 August 2026 saa 10:19
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yemeza ko u Rwanda rufite abakinnyi bakomeye, bazamufasha guhangana na Mali, Cap-Vert na Liberia, akagera mu Gikombe cya Afurika cya 2027.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro kirambuye cyanyujijwe ku muyoboro wa YouTube w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kigaruka ku iterambere ry’Amavubi.

Uyu mutoza ukomoka mu Bwongereza yabanje kuvuga ko abakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ari abakwiriye kuba barabikoreye, kuko umukinnyi utabona umwanya uhagije wo gukina n’iyo yaba ari i Burayi nta kintu yamarira igihugu.

Akurikije abakinnyi afite n’imikino azakina, yizera neza ko azahangana n’amakipe bahuriye mu Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Ati “Dufite imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, tukagira n’imikino yo gushaka itike y’Imikino Olempike. Byose ndashaka kubibona kuko ntabwo naje hano gutsindwa.

“Turi mu itsinda rikomeye, aho turi kumwe na Cap-Vert ivuye mu Gikombe cy’Isi na Mali ya 52 ku rutonde rwa FIFA, ndetse na Liberia nk’ikipe nziza. Ariko nta kabuza tuzabatsinda, tuzahangana na bo kuko ni bwo buryo bwonyine bwadufsha gukina Igikombe cya Afurika.”

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina rushaka itike yo kuzakina iri rushanwa, ruzawukinira i Kigali, aho ruzahura na Liberia ku itariki ya 25 Nzeri, mbere yo guhura na Cap-Vert iwayo ku itariki ya 29 Nzeri 2026.

Indi mikino ikurikiraho ikazaba mu Ugushyingo 2026, aho ruzakina imikino ibiri ya Mali, harimo ubanza n’uwo kwishyura.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yiteguye kujyana u Rwanda mu Gikombe cya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages