Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Perezida wa Rutsiro FC, Nsanzineza Ernest, yavuze ko uyu mutoza bakimufitiye icyizere ariko ko namara imikino itatu nta mpinduka bazicarana bakareba aho byerekeza.
Ati “Umutoza turacyamufitiye icyizere, ntabwo turagera igihe cyo gusesengura byimbitse, turacyafite nk’imikino itatu kugira ngo tumenye aho biri kwerekera.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo bataratsinda umukino muri itatu imaze gukinwa ariko bataragira umutima uhagaze, kuko ar’igihe kitaragera ngo ikipe itsinde kandi izitwara neza.
Perezida Nsanzineza avuga ko kandi bagifite icyizere cy’uko ikipe izarangiza shampiyona mu myanya 10 ya mbere, kuko ari abakinnyi bashya n’abasanzwe batarahuza imikinire gusa.
Rutsiro FC imaze gutsindwa imikino itatu yose ya shampiyona, yinjijwemo ibitego birindwi biyishyira ku mwanya wa 15 ibanziriza AS Muhanga ya nyuma zombi zitarabona inota.
Imikino itatu Rutsiro FC izakurikizaho ni uwo izasura Rayon Sports ku wa Gatandatu na Musanze FC tariki ya 25 Ukwakira, mu gihe izakira APR FC ku ya 1 Ugushyingo 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!