00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa Rayon Sports yateguje impinduka zikomeye ku mukino wa AS Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 20 November 2025 saa 08:51
Yasuwe :

Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yateguje impinduka mu bakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku mukino iyi kipe izakira AS Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mutoza yabigarutseho nyuma y’imyitozo yo ku wa Kane, aho yagaragaje ko gutsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu mukino uheruka, bizatuma akora impinduka mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga.

Yagize ati “Iyo watsinzwe umukino ugomba guhindura abakinnyi n’imyanya. Ndabwira abafana kuzaza kuko bazabona impinduka no mu bakinnyi babanza mu kibuga.”

Imyitozo yo kuri uyu munsi yagaragayemo rutahizamu Ndikumana Asman umaze igihe kinini yaravunitse, aho yagaragaje ko yiteguye kuzakina.

Ati “Nababajwe cyane no kuvukinira ku mukino wanjye wa mbere mpuzamahanga. Nagarutse nubwo ntaragera 100% ariko umwanya muto nzabona nzagerageza kwitwara neza.”

Nubwo Gikundiro yagaruye Ndikumana, ntabwo izaba ifite Tambwe Gloire wagize ikibazo cy’imvune ndetse na Fall Ngagne ukomeje kurwana no kugarura imbaraga.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, mu gihe AS Kigali iri ku wa 14 n’amanota atanu gusa.

Ndikumana Asman yagagaje ko yakize yiteguye kongera gukina
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz yateguje impinduka mu bakinnyi babanza mu kibuga ku mukino wa AS Kigali
Aziz Bassane mu myitozo yongera imbaraga
Bigirimana Abedi ni umwe mu bakinnyi bagenderwaho muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages