00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa La jeneusse yongereye amasezerano y’imyaka 2

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 18 June 2013 saa 05:41
Yasuwe :

Nyuma y’aho byahwihwiswaga ko umutoza Okoko Godefroid utoza Ikipe ya La Jeunesse yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda agiye kuva muri iyo kipe nyuma yaho yashakishwaga n’amakipe atandukanye, ubu yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Umutoza Okoko Godefroid yatangarije IGIHE agira ati “Njye koko amasezerano yanjye nari mfitanye n’ikipe ya La Jeneusse yarangiye kuko yagombaga kurangira uyu mwaka, ariko bitewe n’urukundo mfitiwe n’iyi kipe ndetse nk’abayobozi bayo nahisemo (…)

Nyuma y’aho byahwihwiswaga ko umutoza Okoko Godefroid utoza Ikipe ya La Jeunesse yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda agiye kuva muri iyo kipe nyuma yaho yashakishwaga n’amakipe atandukanye, ubu yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Umutoza Okoko Godefroid yatangarije IGIHE agira ati “Njye koko amasezerano yanjye nari mfitanye n’ikipe ya La Jeneusse yarangiye kuko yagombaga kurangira uyu mwaka, ariko bitewe n’urukundo mfitiwe n’iyi kipe ndetse nk’abayobozi bayo nahisemo kwongera amasezerano muri iyi kipe y’imyaka ibiri”.

Okoko Godefroid yakomeje avuga ko impamvu yongereye amasezerano muri iyi kipe, ari uko nta kibazo kinini yahuye nacyo, yakomeje avuga ko hari amakipe menshi yamushakaga harimo n’ikipe ya Gicumbi, ariko kubera ko we adashira amafaranga imbere akaba yarihitemo gusigara mw’ikipe ya La Jeneusse.

Gusa uyu mutoza Okoko Godefroid w’Ikipe ya La Jeneusse akaba afite byinshi yayigejejeho muri iyi shampiyona, kuko ubu yaje mu makipe atanu ya mbere kandi mbere y’uko atoza iyi kipe yarazaga mu makipe umunani cyangwa 10 ya mbere, ndetse ubu akaba yarayigejeje ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kwibuka ibintu bitari bisanzwe muri iyi kipe.

Uyu mutoza Okoko Godefroid akaba kuri uyu wa Mbere yerekeje mu gihugu cye cy’amavukamo cy’i Burundi, aho asigiye abayobozi urutonde rw’abakinnyi batanu yifuza kugura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages