Nyuma yo gusezererwa na Al Khartoum muri CECAFA Kagame Cup batsinzwe ibitego 4-0, Dusane Dule yagiye mu biruhuko iwabo bamwe bakemeza ko yirukanwe.
Ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, Dusane yongeye kugaragara mu Rwanda, bivugwa ko aje gusoza amezi abiri yari asigaranye ku masezerano ye.
Kalisa Adolphe, Umunyamabanga wa APR FC avuga ko Dusane agiye kongererwa amasezerano akayobora iyi kipe n’undi mwaka aho bazakinamo shampiyona, Igikombe cy’Amahoro, imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo (CAF Champions League) na CECAFA Kagame Cup.
APR FC itozwa na Dusane yatwaye igikombe cya shampiyona, isezererwa na Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, muri CECAFA Kagame Cup batsinzwe na Al Khartoum muri ¼ cy’irangiza ibitego 4-0.
Al Ahly yo mu Misiri yasezereye iyi kipe ya gisirikare muri 1/16 cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi nubwo yari yasezereye Liga Muculmana de Maputo batsindiye i Kigali ibitego 2-1.
Muri Gashyantare 2015, ubwo Ljupko Petrović yari avuye muri APR FC, Dusane Dule na Mashami Vincent bahawe gutoza iyi kipe yari igiye gukina muri Mozambique mu mikino nyafurika.
Nyuma y’ukwezi, ubuyobozi bwemeje ko Dusane Dule ari we mutoza mukuru mu gihe Mashami Vincent yakomeje kuba uwungirije.
APR FC izatangirira shampiyona i Rubavu ikina na Etincelles tariki ya 19 Nzeli 2015 bakire Mukura VS tariki ya 22 Nzeli nyuma y’iminsi itatu basure Police FC.
Mbere yo gukina na Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2015, APR FC izabanza ikine na Bugesera FC na Rwamagana City, yombi yazamutse mu cyiciro cya kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO