00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa APR FC Dusane Dule azongererwa amasezerano

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 September 2015 saa 07:35
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa APR FC buremeza ko Dusane Dule wari umaze amezi arindwi atoza iyi kipe ya gisirikare agiye kongererwa amasezerano akayitoza n’umwaka utaha nyuma yo gutwara igikombe kimwe muri bine bakinnye.

Nyuma yo gusezererwa na Al Khartoum muri CECAFA Kagame Cup batsinzwe ibitego 4-0, Dusane Dule yagiye mu biruhuko iwabo bamwe bakemeza ko yirukanwe.

Ubwo hakinwaga imikino ya nyuma y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, Dusane yongeye kugaragara mu Rwanda, bivugwa ko aje gusoza amezi abiri yari asigaranye ku masezerano ye.

Kalisa Adolphe, Umunyamabanga wa APR FC avuga ko Dusane agiye kongererwa amasezerano akayobora iyi kipe n’undi mwaka aho bazakinamo shampiyona, Igikombe cy’Amahoro, imikino nyafurika y’amakipe yabaye aya mbere iwabo (CAF Champions League) na CECAFA Kagame Cup.

Dusane Dule yari amaze amezi 7 ari umutoza wa APR FC nyuma yo kugenda kwa Petrovic
Nyuma y'Igikombe cy'Amahoro, Dusane yagiranye ibiganiro n'abayobozi be mbere yo kujya mu biruhuko

APR FC itozwa na Dusane yatwaye igikombe cya shampiyona, isezererwa na Police FC muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, muri CECAFA Kagame Cup batsinzwe na Al Khartoum muri ¼ cy’irangiza ibitego 4-0.

Al Ahly yo mu Misiri yasezereye iyi kipe ya gisirikare muri 1/16 cy’irangiza ku giteranyo cy’ibitego 4-0 mu mikino yombi nubwo yari yasezereye Liga Muculmana de Maputo batsindiye i Kigali ibitego 2-1.

Muri Gashyantare 2015, ubwo Ljupko Petrović yari avuye muri APR FC, Dusane Dule na Mashami Vincent bahawe gutoza iyi kipe yari igiye gukina muri Mozambique mu mikino nyafurika.

Dusane yagarutse mu Rwanda areba imikino ya nyuma y'irushanwa ry'Agaciro Development Fund
Dusane Dule agiye kongerwa amasezerano yo gutoza APR FC umwaka utaha

Nyuma y’ukwezi, ubuyobozi bwemeje ko Dusane Dule ari we mutoza mukuru mu gihe Mashami Vincent yakomeje kuba uwungirije.

APR FC izatangirira shampiyona i Rubavu ikina na Etincelles tariki ya 19 Nzeli 2015 bakire Mukura VS tariki ya 22 Nzeli nyuma y’iminsi itatu basure Police FC.

Mbere yo gukina na Rayon Sports tariki ya 24 Ukwakira 2015, APR FC izabanza ikine na Bugesera FC na Rwamagana City, yombi yazamutse mu cyiciro cya kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages