Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal (FSF) ryagomba gusubiza icyatumye yikura mu kibuga ubwo Maroc yari imaze guhabwa penaliti mu minota y’inyongera y’igice cya kabiri.
Hari kandi no kuba abafana bayo barashatse kwinjira mu kibuga, aho 18 muri bo bajyanywe imbere y’ubutabera muri Maroc kubera ibikorwa birimo gukomeretsa abashinzwe umutekano.
Mu itangazo FSF yashyize ahagarara ku wa Kabiri, yavuze ko Umutoza Pape Thiaw n’abakinnyi babiri bitabye CAF “nyuma ya raporo y’abasifuzi n’ibirego byatanzwe na Federasiyo ya Ruhago mu Bwami bwa Maroc ku mpera z’umukino wa nyuma wa CAN 2025 wabereye mrui Maroc.”
Iri shyirahamwe ryari rihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru waryo yunganirwa n’umunyamategeko Me. Seydou Diagne, ryavuze ko Umutoza Pape Bouna Thiaw yitabye ari kumwe n’abakinnyi babiri ari bo Ismaïla Sarr na Iliman Ndiaye, bose bisobanura ku byo bashinjwa.
Umutoza Thiaw wasabye imbabazi nyuma y’umukino, ashinjwa uruhare yagize mu gusaba abakinnyi ngo bave mu kibuga, mu gihe ibishinjwa Sarr na Ndiaye bitaramenyekana.
Byitezwe ko aba bakinnyi bombi bakina mu Bwongereza n’umutoza wabo, bashobora guhabwa ibihano bikomeye byatuma batagaragara mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ndetse bagacibwa n’amafaranga.
CAF yamenyesheje Ishyirahamwe rya Ruhago muri Sénégal ko umwanzuro uzatangazwa mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye ku wa Kabiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!