Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki ya 3 Gicurasi 2026 kuri Stade Kamena.
Ni umukino watangiye utuje amakipe yombi agerageza gushaka ibitego ariko igice cya mbere kirangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Ikipe ya Rutsiro FC yafunguye amazamu ku munota wa 51 ku gitego cyatsinzwe na Mumbere Malikidogo Jonas.
Mukura yahise yishyura igitego ku munota wa 54, ku gitego cyatsinzwe n’Umunya-Ghana, Joseph Sackey.
Ku munota wa 79, Ikipe ya Rutsiro Fc yahawe penaliti, nyuma y’aho Maniraho Destin yazamukanye umupira, umusifuzi wa kabiri wungirije, Nsengiyumva Jean Paul avuga ko Mbonyamahoro Serieux yamukoreye ikosa.
Mbonyamahoro yahise ahabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo bityo asohoka mu kibuga.
Mbere y’uko Rutsiro itera iyi penaliti, umukino wamaze iminota itari mike wahagaze kuko abakinnyi n’abatoza ba Mukura batumvikanaga n’ibyemezo by’abasifuzi.
Ubwo uyu musifuzi yasifuraga ikosa, Mbonyamahoro yagiye yiruka asanga umusifuzi nawe amutera umugeri mu maguru batangira gushyamirana.
Izi mvururu kandi zatumye umutoza wa Mukura, Nshimiyimana Canisius ahabwa ikarita y’umutuku.
Penaliti yageze aho iraterwa yinjizwa neza na Arigo Obus, Rutsiro ibona igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Rutsiro FC yatsinze Mukura ibitego 2-1.
Iyi kipe ikomeje kurwana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere yagize amanota 25 ku mwanya wa 17, mu gihe Mukura iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 41.
Indi mikino yabaye uyu munsi, Al Hilal yatsinze AS Kigali ibitego 2-0, mu gihe AS Muhanga yatsinze Bugesera FC igitego 1-0.
Mu mukino w’Umunsi wa 29 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Kamena, Rutsiro FC yatsinze Mukura ibitego 2-1, byombi byavuye kuri penaliti.
Uyu mukino wabayemo agashya, aho umusifuzi w’igitambaro Nsengiyumva Jean Paul nyuma yo gusifura penaliti ya kabiri, yakubise umugeri… pic.twitter.com/yFuLjSnEFQ
— IGIHE Sports (@IGIHESports) May 3, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!