Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ni bwo uyu musifuzi mpuzamahanga yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.
Ku itariki ya 2 Kanama 2026, ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Ibursirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), yatangaje abasifuzi b’umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 7 Kanama 2026, uzasifurwa n’uyu Munya-Somalia, Omar Artan, wabaye umusifuzi wa mbere muri Afurika mu 2025, ndetse akaba ari umwe mu bagombaga gusifura mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Artan wari witezweho kuba Umunya-Somalia wa mbere usifuye Igikombe cy’Isi, yakuwe ku rutonde rw’abazasifura iri rushanwa, nyuma y’uko yangiwe kurenga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Azasifura uyu mukino afatanyije na Liban Abdulrazack wo muri Djibouti na Eliezer Stephen Yiembe wo muri Kenya bazaba ari abungiriza be mu mpande.
Aba basifuzi uko ari batatu kandi ni bo bazafatanya gusifura umukino w’amakipe yitwaye neza i Burayi wa UEFA Super Cup, uteganyijwe tariki ya 12 Kanama 2026 mu Mujyi wa Salzburg muri Australia, ugahuza Aston Villa na Paris Saint-Germain, zombi zifitanye imikoranire n’u Rwanda.
Umukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2026 uzabera kuri Stade Amahoro uzahuza amakipe Gor Mahia n’ikipe iva hagati ya Rayon Sports na Jamus FC.
🚨AMAKURU AGEZWEHO🚨
Umusifuzi mpuzamahanga wo muri Somalia, Omar Artan, yageze i Kigali aho azasifura umukino wa nyuma w'Igikombe cya CECAFA Kagame Cup uzaba ku wa 7 Kanama.
Artan wabaye umusifuzi wa mbere muri Afurika muri 2025, yabaye ikimenyabose nyuma yo kwangirwa… pic.twitter.com/4sYIwWcGax
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 4, 2026



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!