Imodoka 20 zirimo izo mu bwoko bwa Mitsubishi Evo 10 na Subaru N12, abahanganiraga ikamba ry’Afurika nk’Umunyakenya Jaspreet Chatthe wa mbere n’amanota 50 yari ategereje Umunyazambia Jassy Singh arusha amanota 16.
Ruddy Canthanede watwaye iri siganwa inshuro eshatu waherukaga gukina mu 2010 yari agarutse ahanganye na Giancarlo Davite urifite inshuro ebyiri.
Bitandukanye n’imyaka ibiri ishize, umunsi wa mbere w’iri siganwa nyafurika (super stage) wakinirwaga i Gahanga ya Kicukiro ariko ubu wari washyizwe i Nyamata.
Guhaguruka i Kigali byatinzeho ku gihe cyari cyagenwe nubwo imihango yo gutangiza isiganwa yari yarangiye kare itangijwe na Bugingo Emmanuel, umuyobozi wa siporo muri Minisiteri y’umuco na siporo.
Gakwaya Christian, umuyobozi w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa mu mamodoka mu Rwanda avuga ko bahuye na gahunda batashoboraga guhindura ariko byabaye byiza kuba bakoze umunsi wa mbere.
Mu gihe bagombaga kuzenguruka ahantu hafunze hitegeye abafana kabiri kimwe no mu muhanda baje kubwirwa ko bahakora inshuro imwe.
Giancarlo Davite wari uhagarariye abo mu rugo niwe wafunguye isiganwa bava ahari hiswe Nyamata A bajya Nyamata B ku ntera ya Km 22, yakurikiwe na Chatthe na Singh bagombaga kwipima ku ruhando nyafurika.
Umurundi Bukera Vallery wahagurutse ari uwa gatanu waherukaga gutwara Memorial Gakwaya y’i Huye niwe wabaye uwa mbere mu isiganwa ryo mu muhanda akoresheje 13’36 kuri Km 22.
Bukera yagize ati “ Birashoboka ko bamwe bananijwe n’inzira batamenyereye kuko twe dusanzwe tuyakinamo, kuba uyu munsi twakinnye ahantu hato byari nko kwishyushya, ejo (kuwa Gatandatu) nibwo hari isiganwa.”
Nyuma yo kuva mu isiganwa ryo mu muhanda hakurikiyeho gusiganwa mu muhanda ufunze wari urimo ivumbi ryinshi, umwanya mwiza ku bafana bo kwishimira izi modoka ziba zikurikiwe n’urusaku.
Mu gihe hari hamaze guhagaruka imodoka nke umwijima wabuditse biba ngombwa ko bahagarika isiganwa birinda ko haba impanuka dore ko hari abazengurukaga ku muvuduko bakagaruka ivumbi ritarashira.
Imodoka 16 nizo zashoje umunsi wa mbere muri 20 iyari itwawe n’Umugande Busuulwa Fred na Mawanda Hakim yahiye ivamo mu gihe Remezo Christian na Niyondaga Felix batatangiye kuko batari bafite ibikoresho byose.
Kuri uyu wa Gatandatu
Ndera – Rugende Km 19.5 (inshuro ebyiri)
Gahengeri – Mwurire Km 28.8 (inshuro ebyiri)
Nyagasambu – Musha Km 15.3 (inshuro ebyiri)
Mwurire – Gahengeri Km 29
Urutonde rw’umunsi wa mbere
1. Bukera Valery & Khetia Nital – Subaru Imprezza - 13’36"
2. Chatthe Jaspreet & Thorley Craig – Mitsubishi Evo X - 14’17"
3. Singh Jassy & Sihoka Dave – Subaru Imprezza - 14’24"
4.Kananura Desh & Matovu Moses - Subaru Imprezza - 15’40"
5. Giancarlo Davite & Sylvia Vindevogel – Mitsubishi Evo X - 15’45"
7. Gakwaya Claude & Mugabo Claude – Subaru Imprezza - 16’42"
15. Cantanhede Rudy & Israel David – Mitsubishi Evo 4 - 22’24"
16. Ntwari J. Jacques Roger & Birindabagabo Armand - Toyota Celica - 25’48"



















TANGA IGITEKEREZO