00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupira wari woroshye cyane- Abakinnyi ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Al-Hilal SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 February 2026 saa 07:58
Yasuwe :

Abakinnyi ba APR FC babwiye Umutoza wabo Taleb Abderrahim ko umupira woroshye cyane bakinnye ari wo watumye batabasha kubyaza umusaruro uburyo babonye imbere ya Al-Hilal SC yabatsinze ibitego 2-0, ikabakura ku mwanya wa mbere muri Shampiyona.

Umukino wahuje aya makipe yombi wari ikirarane cy’Umunsi wa 15 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri.

Ibitego bya Al-Hilal byatsinzwe na El Hadji Madické Kane ku munota wa 23 na Emmanuel Flomo ku munota wa 84.

Ni mu gihe APR FC yageragaje amashoti umunani arimo atatu agana mu izamu, ariko abakinnyi bayo barimo Dauda Yussif, Ruboneka Bosco, Djibril Ouattara na Memel Togui bananirwa gutsinda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino, Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Taleb Abderrahim, yavuze ko abakinnyi bamubwiye ko bagowe n’umupira bakinnye.

Ati “Mu kanya ubwo nabazaga abakinnyi banjye impamvu bageraga imbere y’izamu gutsinda bikababanira, buri wese yambwiye ati ‘Twagize ikibazo cy’umupira. Wari woroshye cyane ugereranyije n’uwo twe dukina.’ Ni byo ariko harimo no kudatuza.”

Umutoza wa APR yongeyeho ko Al-Hilal SC ikomeye ndetse yagiye gukina uyu mukino yayizeho, ariko yamurushije kubyaza umusaruro uburyo bw’umupira uteretse na ‘contre-attaque’ yo mu gice cya kabiri.

Kuri uyu mukino, APR FC na Al-Hilal SC zakinnye imipira y’ikipe yo muri Sudani gusa.

Mu bisanzwe muri Shampiyona y’u Rwanda, amakipe afitanye umukino akina imipira y’ikipe yakiriye ndetse iyo kipe ifite uburenganzira bwo kubuza ko hari umupira w’ikipe yasuye wagaragara ku kibuga mu gihe cy’umukino. Mu gihe cyo kwishyushya ho buri kipe ikoresha imipira yayo.

Mu Ukuboza, Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League (RPL), rwatangaje ko rwinjiye mu bufatanye n’ikigo cyo muri Nigeria cya Prostar Sports International, kizajya gitanga imipira yifashishwa n’amakipe yo muri Shampiyona ku mikino itandukanye.

Binyuze muri aya masezerano y’imyaka itatu, Rwanda Premier League yatangaje ko “Prostar Sports International ni yo izajya ikora umupira wemewe wo gukina mu mikino yose ya RPL mu myaka y’imikino itatu iri imbere.”

Uru Rwego rwavuze kandi ko gukora no gukwirakwiza iyi mipira ihuriweho byamaze gutegurwa ndetse amakipe yose ya Rwanda Premier League yagombaga gutangira kuyihabwa ku buntu guhera muri Mutarama 2026.

Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu amakipe yose aracyakina imipira yayo.

Gutsinda kwa Al-Hilal SC byatumye isubira ku mwanya wa mbere n’amanota 38 mu mikino 16, ikurikiwe na APR FC ya kabiri n’amanota 37 mu mikino 19.

Al-Hilal SC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, yakira FC St-Eloi Lupopo yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mukino uzabera muri Stade Amahoro guhera Saa Cyenda, aho izaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya ikagera muri ¼ cya CAF Champions League.

Kuri uwo munsi, APR FC izakira Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League.

Abakinnyi ba APR FC babwiye ko Umutoza Taleb Abderrahim ko umupira bakinnye kuri Al Hilal wari woroshye cyane ugereranyije n'uwo basanzwe bakina
Al-Hilal SC yakuye APR FC ku mwanya wa mbere iyitsinze ibitego 2-0

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages