00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umupira wahujwe n’umuziki, Rwanda Premier League izana agashya mu Birori bya Ruhago by’i Huye

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 8 January 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Mu mpera z’iki cyumweru tugeze hagati, ibirori bya Ruhago y’u Rwanda bizimukira mu Mujyi wa Huye, aho APR FC na Rayon Sports zizakinira imikino yazo ya Shampiyona ku wa 11 no ku wa 12 Mutarama 2025.

Ni gahunda igiye kuba ku nshuro ya kabiri, aho Rwanda Premier League, itegura Shampiyona, ihuriza mu mujyi umwe aya makipe akomeye, bigatuma abakunzi ba ruhago barushaho kuryoherwa, abayakiriye bakabona amafaranga arenze ayo babonaga.

Nyuma y’Ibirori bya Ruhago by’i Rubavu byabaye mu mpera za Nzeri 2024, kuri iyi nshuro Umujyi wa Huye ni wo utahiwe, aho Mukura VS izakira Rayon Sports ku wa 11 Mutarama 2025, na ho Amagaju akakira APR FC bukeye bwaho kuri Stade ya Huye.

Kuri iyi nshuro, Rwanda Premier League yashyize igorora abatazanashobora kugera muri uyu mujyi, cyane cyane abari mu mahanga, ibafasha kuzakurikirana ino mikino.

Ni ibintu byari bimaze igihe bisabwa nk’uko Umuyobozi ushinzwe Amarushanwa muri Rwanda Premier League, Bigirimana Guss yabibwiye IGIHE.

Ati: “Turabizi ko buri mukunzi w’umupira w’amaguru yifuza kudacikwa n’ibi birori, bityo Rwanda Premier League yazanye agashya, ishyiraho uburyo bwo kwerekana imikino ibiri izabera kuri Stade Huye.”

Yakomeje avuga ko "Uburyo bushya bugamije gufasha abakunzi b’umupira w’amaguru kuryoherwa no gushyigikira amakipe yabo cyane cyane abatazabasha kugera ku kibuga.”

Abazakurikirana iyo mikino basabwa kunyura kuri www.irebero.com/rwandapremierleague, kugira ngo baryoherwe mu mashusho meza.

Ikindi ikipe ya Mukura izakira umukino wa mbere izahuriramo na Rayon Sports, yahisemo kuzazana abahanzi bazasusurutsa abazaba bari i Huye ku wa 11 Mutarama 2024, inatangaza ko DJ Sonia ari we uzaba ari kuvanga imiziki kuri iyi stade.

Mu Birori bya Ruhago byabereye i Rubavu, Rutsiro na Etincelles zinjiije miliyoni 16 Frw mu mikino yakiriyemo Rayon Sports na APR FC, mu gihe abacuruzi bo muri uyu mujyi bagaragaje ko babonye icyashara muri iyo minsi ibiri.

DJ Sonia azaba asusurutsa abitabiriye umukino wa Mukura VS na Rayon Sports
Abakunzi ba Rayon Sports bitezwe ku bwinshi mu Mujyi wa Huye
APR FC izakirwa n'Amagaju ku Cyumweru kuri Stade Huye
Rayon Sports yari yatsinze Mukura 1-0 mu mukino nk'uyu wabaye umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages