00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyezamu wa RDC yakomerekeye mu mukino banganyijemo n’u Rwanda, habura ingobyi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 March 2019 saa 07:26
Yasuwe :

Mu mukino mpuzamahanga wa gicuti wabereye kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Kabiri, ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’Abagore ‘She-Amavubi’ yanganyije n’iya Congo Kinshasa y’abatarengeje imyaka 23 igitego 1-1. Umunyezamu w’abaturanyi Eyale Liteli Huguette yabuze ubwenge amara iminota isaga itandatu atarajyanwa kwa muganga.

Uyu mukino uri muri gahunda ya FIFA yo guteza imbere imikino y’abagore n’abakinnyi bakiri bato ku ruhande rw’u Rwanda, wari mu rwego kandi rwo kwitegura ikipe ya Tanzania y’abatarengeje imyaka 23 ku ruhande rwa Congo Kinshasa, umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika uzaba mu kwezi gutaha.

N’ubwo Congo Kinshasa yatangiye umukino ihererekanya neza kurusha Amavubi y’abagore, Nibagwire Libérathe yazamukanye umupira, awuhinduye, ushyirwa muri koruneri yatewe umunyezamu Huguette awukubita ibipfunsi.

Nyuma y’iminota 15, Amavubi yashoboraga guhabwa penaliti ubwo Kaba Kaba Siala yagushaga Nibagwire mu rubuga rw’amahina, umusifuzi avuga ko ikosa ryakorewe inyuma gato y’umurongo, rihanwe na Ibangarye Anne Marie, umupira awutera hanze.

Iyi minota yasize Congo Kinshasa bakoze impinduka za mbere , aho Kalubi Yabadi Christel yavunitse, agasimburwa na Mawete Musolo Flavine. Congo Kinshasa yihariye igice cya mbere cy’umukino, yabonye uburyo burimo umupira watewe na Kiboyi Monique, Nyiransanzabera ashatse kuwukuraho usanga umunyezamu Judith Nyirabashyitsi wahise awushyira muri koruneri.

Umunyezamu w’u Rwanda Nyirabashyitsi yakoze amakosa ubwo yasohokaga nabi, Mukantaganira Josélyne ashyira umupira muri koruneri. Nyuma y’amasegonda make, Kaba Kaba Siala wa Congo Kinshasa, yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo, awuhinduye usanga Mawete Musolo Flavine wawuteye adahagaritse, uruhukira mu rushundura nyuma yo gukubita umutambiko w’izamu.

Igice cya kabiri cyatangiranye izindi mpinduka ku ruhande rwa Congo Kinshasa, Kadiata Kanyanga Virgine asimburwa na Boyengwa Bakonga Natacha mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda; Abimana Djamilla yagiyemo asimbuye Umwariwase Dudja nyuma y’iminota ine gusa bavuye kuruhuka.

Ikipe y’u Rwanda yihariye iminota yakurikiyeho, ishaka igitego cyo kwishyura. Congo Kinshasa bakoze impinduka ya gatatu ubwo Mawanda Muyenga Emeraude yasimburwaga na Kizinga Ndjoli Exaucée.

Nyuma y’iminota 10 bavuye kuruhuka, Nibagwire Libérathe yananiwe kubyaza umusaruro amakosa y’umunyezamu wa Congo Kinshasa wasohotse nabi, kapiteni we Rehema Igilima Nicole, ashyira umupira muri koruneri mbere y’uko bakora impinduka ya kane ubwo Mfwamba Balongo Grace yasimburwaga na Epanga Moseka Rachelle.

Ku munota wa 66 w’umukino, Amavubi yagize amahirwe kuko yashoboraga gusigara ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Kalimba Alice yakiniraga nabi umukinnyi wa Congo Kinshasa, ariko umusifuzi Umutoni Aline ntiyamuha ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Habura iminota 23 ngo umukino urangire, umutoza w’u Rwanda Habimana Sosthène yakoze impinduka ya kabiri; Iradukunda Callixte yinjira mu kibuga mu mwanya wa Nyirahafashimana Marie Jeanne. Mu minota itatu yakurikiye, Kaba Kaba Siala na Mukantaganira babonye uburyo bw’imipira bahinduye ku mpande zombi, ikajya hejuru y’izamu.

Nyuma y’iminota itandatu mu kibuga, Iradukunda Callixte yishyuriye u Rwanda ku mupira yacomekewe na Ibangarye Anne Marie, asiga ba myugariro ba Congo Kinshasa, aroba umunyezamu Eyale Liteli Huguette wari wasohotse, umupira ujya mu nguni y’iburyo.

Masanga Dorcas yagerageje uburyo bw’ishoti rikomeye ryafashwe na Nyirabashyitsi Judith mbere y’uko umunyezamu wa Congo Kinshasa Eyale Liteli Huguette asohoka, agacungura ikipe ye ku mupira yakuye ku kirenge cya Nibagwire Liberathe.

Uyu munyezamu Eyale yakomeretse mu maso (aho ashobora kuba yagize ikibazo gikomeye), amara iminota itandatu aryamishijwe inyuma y’izamu, aho yakuwe mu kibuga arandaswe mu biganza kuko nta ngobyi cyangwa abakoranabushake bari ku kibuga. Byasabye iminota itandatu kugira ngo iyo ngobyi izanwe, umukinnyi abasha kujyanwa mu Mbangukiragutabara yari ku kibuga.

Ngoy Fideline ni we wahise ajya mu izamu rya Congo Kinshasa nk’umusimbura, abasha kubyitwaramo neza ari kumwe na ba myugariro be ubwo basubizaga inyuma uburyo bwabonywe na Abimana Djamilla mu minota y’inyongera ku mupira yari ahawe na Nibagwire.

Amavubi y’Abagore azitabira kandi irushanwa rya CECAFA izabera muri Tanzania mu Ugushyingo uyu mwaka.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Rwanda: Nyirabashyitsi Judith, Nibagwire Sifa Gloria, Maniraguha Louise, Mukantaganira Josélyne, Nyiransanzabera Milliam, Mukandayisenga Nadine, Kalimba Alice, Niyarahafashimana Marie Jeanne, Nibagwire Libérathe, Umwariwase Dudja na Ibangarye Anne Marie.

DR Congo: Eyale Liteli Huguette, Kaba Kaba Siala, Vukulu Nzumba Belange, Kalubi Yabadi Christel, Kipoyi Monique Ruth, Mfwamba Balongo Grace, Lengi Salu Hornelle, Mawanda Muyenga Emeraude, Masanga Vangu Dorcas, Rehema Igilima Nicole (c), na Kadiata Kanyanga Virgine.

Congo Kinshasa yabanje mu kibuga
Ikipe y’u Rwanda yabanje mu kibuga
Lengi Salu Hornelle wari uyoboye ubusatirizi bwa Congo Kinshasa
Kalimba Alice wakinaga hagati ahanganye na Masanga Vangu Dorcas
Umutoza wa Congo Kinshasa Kadiamba Kaniona Marcello
Kalubi Yabadi Christel yasohotse mu kibuga arira ubwo yari avunitse agasimburwa
Igitego cya Congo Kinshasa
Umwariwase Dudja nyuma yo kwambura umupira Mawanda Muyenga
Nibagwire Liberathe yitwaye neza muri uyu mukino
Umuganga w'Amavubi Jennifah
Habimana Sosthene utoza Amavubi y'abagore
Iradukunda Callixte yinjiye mu kibuga asimbura Nyirahafashimana Marie Jeanne
Umutoza Vigoureux uzamura impano z’abakinnyi i Rubavu yarebye uyu mukino
Perezida wa FERWAFA Sekamana Jean Damascene yari yaje kureba ikipe y’igihugu
Umunyezamu wa Congo Kinshasa yavunitse, ajyanwa mu Imbangukiragutabara nyuma y’iminota itandatu.
Nyuma y’umukino amakipe yombi yafashe ifoto y’urwibutso.


Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages