Uyu munyezamu usanzwe uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu biteganyijwe ko azererekeza muri iki gihugu ku wa Gatatu, tariki ya 25 Kamena 2025.
Biteganyijwe kandi ko iyi kipe izamugura ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 72 Frw).
Midtjylland ntabwo ari ikipe y’agafu k’imvugwarimwe kuko ifite ibikombe bine bya Shampiyona ya Denmark, aho iheruka icya 2023/24. Ni mu gihe yabaye iya kabiri inshuro eshanu.
Yegukanye kandi Igikombe cy’Igihugu inshuro eshatu ndetse niyo ibitse icy’uyu mwaka.
Muri uyu mwaka kandi, Midtjylland izakina imikino ya UEFA Europa League, aho mu ijonjora rya kabiri izahura na Hibernian FC yo muri Écosse.
Habineza uri mu bakinnyi batanga icyizere cyo kuzavamo umunyezamu ukomeye, yari amaze iminsi avugwa muri APR FC na Police FC.
Yageze muri Bugesera FC mu mwaka ushize w’imikino avuye muri Etoile de l’Est yigaragajemo cyane akajya ahamagarwa no mu Ikipe y’Igihugu avuye mu Cyiciro cya Kabiri, ibidakunze kubaho mu Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!