Uyu musore w’imyaka 18 ukina nka myugariro uca ku ruhande rw’iburyo ni umwe mu bazifashishwa n’iyi kipe izwi nka Lyon cyangwa OL muri shampiyona ya 2022/23.
Muri Kamena 2022, ni bwo Irvyn Lomami yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe y’igihangange mu Bufaransa.
Uyu mukinnyi yishimiwe cyane n’Umutoza wa Lyon, Peter Sylvester Bosz, wahise afata icyemezo cyo kumuzamura mu ikipe ya mbere.
Irvyn Lomami yari asanzwe ari umwe mu bakinnyi bagenderwaho mu bwugarizi bw’ikipe ya kabiri ya Lyon.
Mu mwaka w’imikino ushize, Irvyn Lomami yakinnye imikino 18 ya shampiyona. Ikipe ye yasoje iri ku mwanya wa 10.
Iterambere rya Lomami ririhuse cyane, kuko umwaka ushize ni bwo yazamuwe muri Lyon y’abatarengeje imyaka 19 [U-19] mu ikipe ya kabiri [Team B] ari naho yagaragarije ubushobozi bwe.
Lomami yavukiye mu Bufaransa ku babyeyi b’Abanyarwanda. Kugeza ubu yemerewe gukinira igihugu icyo aricyo cyose, nubwo amahitamo ye atarayatangaza.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!