Umunyamideli ukina na filimi wo muri Brazil, Gisele Bündchen niwe uzashyikiriza igikombe cy’Isi ikipe izaba icyegukanye ku nshuro ya 20 asimbuye Perezida wa Brazil, Dilma Rousseff udakunzwe n’abaturage kubera gutanga amafaranga menshi hategurwa iyi mikino.
Boston Globe yanditse ko Bündchen w’imyaka 33 yatoranyijwe kuko uko Rousseff agaragaye muri stade abafana baba baririmba indirimbo zigaragaza ko batamwishimiye.
Bivugwa ko hatanzwe miliyari 11$ mu gutegura igikombe cy’Isi nyamara uduce tumwe tw’iki gihugu nta bikorwa remezo bafite bihagije.
Muri Gicurasi 2014, Forbes yamugize umugore wa 89 mu 100 bafite izina rikomeye ku Isi, yarimo ari umunyamideli umwe gusa.
Muri Brazil, Bündchen ni icyamamare cya 4 mu 100 batoranyijwe na Forbes nyuma ya Pelé, Paulo Coelho na Neymar.
Si ubwa mbere Umunyabrazil agirirwa icyizere mu birori nk’ibi kuko Fernanda Lima yahawe kuyobora tombola y’igikombe cy’Isi gusa ubwo yasabwa kuyobora n’imihango yo gutanga Ballon d’Or yasabwe kwambara akikwiza.
Mu 2010, kapiteni wa Espagne Iker Casillas yari yashyikirijwe igikombe Jacob Zuma Perezida w’Afurika y’Epfo na Sepp Blatter, umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).
Kuba Blatter nawe atorohewe n’ibirego bya ruswa bivugwa mu guha igikombe cy’Isi 2022 Qatar ni kimwe mu byatumye yitabaza uyu mugore ukunzwe muri iki gihugu mu muhango wo gutanga igikombe.
Iki gikombe kizatangwa tariki ya 13 Nyakanga 2014 kuri stade Maracana. Espagne yagitwaye mu 2010 yasezerewe kuri uyu wa Gatatu itsinzwe na Chili ibitego 2-0.



















TANGA IGITEKEREZO