00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Portugal Nuno Gomes yasuye abana b’i Burera bari gutegurwamo abanyempano b’ahazaza ba ruhago

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 17 March 2023 saa 08:03
Yasuwe :

Umunyabigwi Nuno Gomes ukomoka muri Portugal yasuye abana bo mu Karere ka Burera bari gutyarizwa impano nk’abazavamo ibyamamare by’ahazaza muri ruhago.

Aba bana bafashwa binyuze muri Tony Football Excellence Programme, Umushinga w’Abanya-Israel washyiriweho guteza imbere abana bafite impano binyuze mu kwigisha imikino mu mashuri. Nuno Gomes ni Ambasaderi wawo.

Uyu mugabo w’imyaka 46 yatangije, anareba umukino w’abana b’abahungu n’abakobwa bo mu Mirenge itandukanye irimo uwa Cyanika na Butaro bamaze igihe batoranyijwe ndetse bitoza gukina ruhago.

Iki gikorwa cyabereye ku Kibuga cyiswe “Turikumwe” kiri mu Murenge wa Cyanika, ku wa Kane, tariki ya 16 Werurwe 2023. Mu bacyitabiriye harimo abana biga ku mashuri atandukanye n’Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg.

Binyuze muri Tony Football Excellence Program, u Rwanda ruri gutangizwamo gahunda zizatuma ruvamo abakinnyi b’ibyamamare mu myaka iri imbere.

Uyu mushinga uhitamo abanyempano uhereye mu byaro. Wibanda ku kongerera ubushobozi abarimu n’abatoza, kubaka ibibuga bishya no kuvugurura ibishaje hamwe no kwigisha ikoranabuhanga mu mikino.

Nuno Miguel Soares Pereira Ribeiro OIH wamenyekanye nka Nuno Gomes yavuze ko yishimiye kubona abana bakunda ruhago.

Ati “Nishimiye kuba hano, ndi kumwe n’itsinda rya Tony mu guteza imbere ruhago mu Rwanda by’umwihariko binyuze muri uyu mushinga.’’

“Dukwiye guteza imbere abanyempano ba Afurika kuri uyu mugabane. Mu myaka mike iri imbere, tuzishimira kubona abakinnyi bakomeye muri Afurika.’’

Nuno Gomes yanditse izina mu makipe atandukanye arimo Benfica yo muri Portugal [1997–2000], Fiorentina yo mu Butaliyani [2000–2002], Braga yo muri Portugal [2011–2012] na Blackburn Rovers yo mu Bwongereza [2012–2013].

Ku wa 28 Kamena 2013, Gomes wari ufite imyaka 37 yasezeye ruhago. Nyuma yagizwe Umuyobozi w’Ishuri ry’Abato rya Benfica, umwanya yaje kuvaho muri Nzeri 2017.

  Abakiri bato baharuriwe inzira yo kuvamo ibyamamare

Tony Football Excellence Program imaze kugera mu mashuri abanza muri Burera.

Cyuzuzo Kevin umaze imyaka ibiri akina ruhago mu Ishuri ry’Abato rya Muhabura Stars, yavuze ko hari intambwe yateye.

Ati “Nifuza kuzakina muri Manchester City kuko harimo Jack Grealish nkunda.’’

Uwineza Patrick w’imyaka 13 wiga mu Ishuri ribanza rya Munini muri Cyanika na we yavuze ko amaze kumenya gukina.

Ati “Abana bose bamaze kumenya umupira. Njye nifuza kuba nka Messi.’’

Umukozi mu Karere ka Burera ushinzwe guhitamo abanyempano, Harerimana Félix, yavuze ko gahunda ya Tony yo guteza imbere ruhago mu bato bayakiriye neza.

Yagize ati “Muri Burera nta kipe dufite ikina mu Cyiciro cya Kabiri n’icya Mbere. Ibikorwa bya ruhago byari hasi ugereranyije n’utundi turere. Aho iyi gahunda yaziye, abanyeshuri batangiye kubyitabira.’’

Iyi gahunda yatangiye mu Ukwakira 2022, aho imirenge yose yahuye ndetse ibigo biyirimo biganirizwa ku buryo bwo guhitamo abanyempano bagezweho.

Ku wa 4 Nzeri 2022 ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye na Tony Football Excellence Programme (TFEP), amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere imikino itandukanye mu mashuri.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022, ni yo yemeje amasezerano hagati y’u Rwanda na TFEP yo gushinga amashuri y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’uyu mushinga kizahera mu Turere dutanu ari two Burera, Muhanga, Rutsiro, Rwamagana na Kicukiro.

Amakipe y'abana bato arahura akavamo abakinnyi bitezweho kuzavamo ibihangange
Nuno Gomes yari afite akanyamuneza ubwo yitabiraga iki gikorwa. Aha yari ahagaze hagati mu bana bato bitezweho kuzavamo ibyabyamamare by'ahazaza muri ruhago
Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg, afata ifoto y'urwibutso n'abana barimo abatangiye gutozwa ruhago
Abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe na Nuno Gomes
Umwe mu bana asuhuza abayobozi bakuru bitabiriye iki gikorwa barimo n'Umunyabigwi Nuno Mendes
Mu bitabiriye igikorwa harimo abakiri bato bari bashyigikiye bagenzi babo
Iyo igitego kigiyemo ni uko abana bacyishimira
N'abakobwa ntibahejwe muri uyu mushinga kuko na bo bakina bisanzuye
Uyu mushinga uzafasha abana bari hagati y’imyaka itandatu na 18 kwiga ruhago ubasanze iwabo mu midugudu
Nuno Gomes yafashe ifoto y'urwibutso n'imwe mu makipe yakinnye umukino wa gicuti
Abana ba mbere batangiye kubyaza umusaruro umushinga ugamije guteza imbere impano zabo
Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg, yari mu Karere ka Burera aho yitabiriye iki gikorwa
Mu bikoresho bahawe harimo n'imipira igezweho
Nuno Gomes yavuze ko yishimiye kwifatanya n'abana bo mu Karere ka Burera mu rugendo rwo kuzamura impano zabo
Binyuze muri uyu mushinga, Tony Football Excellence Programme itanga n'ibikoresho bigezweho byifashishwa mu guteza imbere ruhago
Nuno Miguel Soares Pereira Ribeiro OIH uzwi nka Nuno Gomes yari rutahizamu ngenderwaho mu Ikipe y'Igihugu ya Portugal
Umunyabigwi Nuno Gomes agerageza guconga ka ruhago ku kibuga kiri mu Murenge wa Cyanika
Umuyobozi wa Tony Football Excellence Programme, Yonat Tony Miriam Listenberg, ari mu bitabiriye iki gikorwa
Mu byo Tony Football Excellence Programme imaze gufasha abato bo muri Burera harimo no kubaha imyambaro yo gukinana
Abana bato ni bo batoranyijwe nk'abagomba gutozwa ruhago
Yagaragaje ko ari umwe mu banyempano bahanzwe amaso muri ruhago y'ahazaza
Nuno Gomes w'imyaka 46 afata amashusho y'urwibutso ubwa mbere yari akandagiye ku butaka bwa Burera
Nuno Gomes n'abana bato b'i Burera barimo abakurikiye umukino bari bafite akanyamuneza
Umukozi w'Akarere ka Burera ushinzwe Urubyiruko, Umuco na Siporo, Nsengiyumva Jean de la Croix, yavuze ko bafite gahunda nyinshi zigamije guteza imbere umupira w'amaguru bahereye by'umwihariko mu bakiri bato
Uwineza Patrick w’imyaka 13 yavuze ko yifuza gukina akaba nka Messi
Umukozi mu Karere ka Burera ushinzwe guhitamo abanyempano, Harerimana Félix, yashimye gahunda ya Tony yashyiriweho guteza imbere ruhago mu bato

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

Amafoto: Habyarimana Raoul

Video: Mugisha Dua


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages