Bahader yanditswe mu gitabo cy’abakoze ibidasanzwe ku Isi “Guinness des Records" nyuma yo gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu mu Misiri afite imyaka 74.
Uyu mugabo uzuzuza imyaka 75 tariki ya 5 Ugushyingo, yabigezeho ubwo ikipe ye yitwa “6 Octobre” yakinaga na El Ayat Sports Club ku wa Gatandatu.
Ezzeldin Bahader yakabaye yaraciye aka gahigo ku wa 21 Werurwe ubwo yari gukina umukino we wa kabiri, ariko icyorezo cya COVID-19 gihagarika ibikorwa by’imikino mu Misiri.
Muri uwo mukino wabaye ku wa Gatandatu, Bahader yahushije penaliti, ikipe ye itsindwa ibitego 3-2, ariko uko yitwaye agatsinda igitego, byashimishije umuryango we n’abuzukuru.
Agahigo yaciye ko kuba umukinnyi ukuze ku Isi, yakambuye Umunya-Israël Isaal Hayik w’imyaka 73 kuri ubu ukina muri Maccabi Ironi.
Bivugwa ko nyuma y’uyu mukino, Bahader yahise atandukana na “6 Octobre”, bityo azashaka indi kipe akinira kuko amasezerano ye yarangiye.
Uyu mugabo ufite abuzukuru bane, yasinyiye “6 Octobre” muri Mutarama uyu mwaka, akina umukino wa mbere ubwo bahuraga na Genius muri Werurwe, aho yagize imvune.
Kugeza ubu, Misiri ni yo ifite umukinnyi ukuze, Essam El Hadary, wagaragaye mu Gikombe cy’Isi.
Ku myaka 45, El Hadary yakuyeho agahigo kari gafitwe na Umunya-Colombia Faryd Mondragón wakinnye Igikombe cy’Isi mu 2014 afite imyaka 43 n’iminsi itatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!