Uyu mukobwa w’imyaka 22, wigeze gukina umupira w’amaguru, yahawe inshingano zo gufasha iyi kipe gutangira icyiciro gishya muri ruhago.
Mestan yabaye umugore wa mbere uhawe inshingano zo gutoza ikipe nkuru y’abagabo muri Turikiya.
Itangazo ry’iyi kipe ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Kabiri, ni ryo ryemeje ko uyu mutoza mushya yahawe akazi.
Turgutluspor yagize iti “Ikipe yacu yumvikanye na Zeynep Mestan ku mwanya w’umutoza, bijyanye n’imiterere n’intego dufite mu mwaka w’imikino mushya.”
Yongeyeho iti “Twifurije amahirwe masa Zeynep Mestan, uzayobora imirimo ya tekiniki muri iyi kipe yacu yambara umutuku n’umukara. Turizera ko iki gihe gishya kizaba cyiza ku muryango wacu, ikipe yacu ndetse n’abafana bacu bose.”
Uyu mutoza mushya afite umubare munini w’abamukurikira kubera amateka ye yo gukina, aho kuri Instagram akurikirwa n’abantu barenga 21.300.
Mestan yakiniye amakipe menshi y’abagore yo mu turere twa Izmir na Manisa muri Turikiya, aho yatangiye gukina umupira w’amaguru mu 2019 muri Karsiyaka BES Spor.
Ikipe ya nyuma yakiniye ni Bornova Genc Yildizlar Spor mu 2025.
Kwinjira mu mwuga wo gutoza yabikoze hashize ibyumweru bitandatu gusa yizihije isabukuru y’imyaka 22.
Turgutluspor ishaka gusubira ku rwego rwo hejuru nyuma yo kumanuka mu Cyiciro cya Gatandatu cya ruhago ya Turikiya, nyuma yo gusoreza ku mwanya wa 10 muri Bolgesel Amator Lig mu mwaka w’imikino ushize.
Ni ubwa kabiri iyi kipe imanuka mu cyiciro mu myaka ibiri ikurikiranye, kuko mu mwaka w’imikino wa 2024/25 yasoreje ku mwanya wa 16 mu Cyiciro cya Kane.
Iyi ni inshuro ya mbere Turgutluspor igiye gukina muri Manisa Super Amateur League, nyuma yo kuba yarigeze gukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Turikiya mu 2001.
Umukino wa mbere w’amateka w’iyi kipe iyobowe na Mestan uteganyijwe mu Ukwakira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!