00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino washyushye: Rayon Sports na Singida Black Stars zatangiye guterana amagambo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 16 September 2025 saa 07:46
Yasuwe :

Rayon Sports iri kwitegura guhura na Singida Black Stars mu mukino w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, nk’amwe mu makipe yitwaye neza mu bihugu byayo mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, ukazabera kuri Kigali Pelé Stadium. Mu butumwa Rayon Sports yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yasabye abakunzi bayo kwitabira ari benshi.

Yagize iti “Uko twuzuraga stade muri ya majoro y’amateka, twongere tubikore kuko tuzabahiga iteka.”

Singida Black Stars ntabwo yatinzemo kuko yahise isamira hejuru ubu butumwa, imenyesha iyi kipe yo mu Rwanda ko ikwiriye kwitonda. Iti “Muzarusyaho?”

Guterana amagambo ntabwo byarangiriye aho kuko na Rayon Sports yasubije iyi kipe yo muri Tanzania,

Yagize iti “Ubushobozi, imbaraga, amateka n’abafana benshi. Turi beza kubarenza mu bintu byose.”

Gikundiro ni yo izakira umukino ubanza w’iri jonjora ry’ibanze, na ho uwo kwishyura ukazabera muri Tanzania tariki 27 Nzeri 2025.

Rayon Sports ni yo izabanza kwakira Singida Black Stars
Singida Black Stars yiteguye Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages