Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ntiryakozwaga ibyo kuba imikino ya shampiyona mu bihugu yakinirwaga hanze y’ubutaka bwabyo.
Gusa, kuri ubu risa n’iryisubiyeho ndetse mu nama yaryo yabereye i Bangkok, ryemeje ko hashyirwaho itsinda rizafasha mu kwemeza niba imikino ya shampiyona yabera hanze y’ibihugu ziberamo.
Ibyo bisobanuye ko za shampiyona zikomeye muri ruhago ku Isi, zirimo na Premier League y’u Bwongereza, zishobora kujya zikinirwa hanze y’ibyo bihugu.
Bizaha kandi umwanya Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) kuba yategurira imikino hanze y’uyu mugabane, harimo n’umukino wa nyuma wa Champions League wabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Premier League, Richard Masters, yavuze ko “amarembo afunguye kuba imikino yabera muri Amerika”, ariko yongeraho ati “Ntabwo ari zo gahunda zacu ubu.”
Ni mu gihe umwe mu bayobozi ba Televiziyo ya NBC yerekana Premier League muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ashaka kubona “imikino ibiri itangira umwaka w’imikino wa Premier League muri stade nini [muri Amerika].”
Kuba amakipe asaga kimwe cya kabiri cy’akina muri Premier League ari mu biganza by’ibigo by’Abanyamerika, bitiza umurindi ko ari ho hashobora kujya imikino myinshi mu gihe iyi gahunda yaba itangiye gukurikizwa.
Itsinda ryemejwe rizasuzuma niba ubu buryo bushoboka, ndetse butazabangamira bamwe mu bafana bagura amatike yo kureba imikino yose y’amakipe yabo kuko byabasaba ubushobozi bwisumbuye kujya kuyareba hanze y’igihugu.
Byashoboka kubona imikino nk’iyi i Kigali?
Si ubwa mbere imikino y’i Burayi yaba ibereye hanze y’ibihugu biyitegura kuko nko muri uyu mwaka w’imikino, Super Coupe y’u Butaliyani n’iya Espagne, zombi zakiniwe muri Arabie Saoudite.
Ni mu gihe Shampiyona ya Espagne, La Liga, ifite gahunda yo gushyira imikino hanze y’igihugu mu mwaka w’imikino wa 2025/26 nyuma y’uko uwari guhuza FC Barcelone na Girona i Miami ukuweho mu 2019.
Mu mezi make ari imbere, u Rwanda ruzaba rwujuje Stade Amahoro yavuguruwe aho izaba yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.
Ni ukuvuga ko izaba iruta stade z’amakipe ya Aston Villa, Chelsea, Everton, Sheffield United, Wolves, Brighton, Nottingham Forest, Crystal Palace, Fulham, Burnley, Brentford, Luton Town FC na AFC Bournemouth yo muri Premier League.
Kugira igikorwaremezo kiri kuri uru rwego, aho kizaba gifite n’ibindi bibuga bigezweho by’imyitozo, bishyira u Rwanda mu mwanya mwiza wo kuba rwakwakira amarushanwa akomeye n’imikino itandukanye mu minsi iri imbere.
Ibi bijyana kandi na gahunda y’Igihugu yo kuba igicumbi cya siporo mu marushanwa atandukanye.
Mu kiganiro “The Long form”, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, aherutse kuvuga ko kwakira amarushanwa ya siporo byinjirije u Rwanda asaga miliyoni 30$ mu myaka ibiri ishize.
Yavuze ibi ubwo yari abajijwe niba u Rwanda ruteganya kuzakira isiganwa rya Formula One mu myaka iri imbere, bijyanye n’uko mu Ukuboza ruzakira Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA), iyo ikaba isanga kwemererwa kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare mu 2025 n’Amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball mu Bagore.
Yongeyeho ati “Muri rusange, nka Guverinoma, dufite intego yo kwakira amarushanwa nk’aya, byerekana ko niba winjije amafaranga nk’ayo wakira ari kuri urwo rwego, kuki utakwakira ayisumbuyeho?...Niba nshaka kwakira isiganwa rya F1 umunsi umwe, kuki ntatangira kuzuza bimwe mu bisabwa uyu munsi? Niba nshaka CAN, nkaba mfite Stade Amahoro, kuki ntakubaka izindi stade? Ni ibintu biba byarateguwe.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!