Zidane ufatwa nk’umwe mu bakinnyi b’ibihe byose b’Abafaransa, aherutse gutangazwa nk’Umutoza Mukuru wa Les Bleus, asimbura Didier Deschamps wari umaze igihe kinini atoza iyi kipe.
Umukino wa mbere azatoza iyi kipe uteganyijwe ku itariki ya 25 Nzeri, ubwo azaba ahura na Turikiya mu irushanwa rya UEFA Nations League, akurikizeho u Bubiligi tariki ya 28 Nzeri.
Umukino wa mbere azakinira mu Bufaransa uteganyijwe ku itariki ya 2 Ukwakira 2026, icyo gihe akazakira u Butaliyani kuri Stade de France mu irushanwa rya UEFA Nations League.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF), ryatangaje ko mu gihe kitageze ku masaha 24 amatike y’uyu mukino ashyizwe ku isoko yahise ashira.
Ni mu gihe ikinyamakuru RMC Sport na cyo cyatangaje ko n’ay’umukino ukurikiraho azakiramo u Bubiligi n’ayo hasigaye ngerere kuko abafana bari kuyagura ari benshi.
Uyu mugabo w’imyaka 54 azwi cyane mu Bufaransa kubera uruhare yagize mu kwegukana Igikombe cy’Isi cyo mu 1998 ndetse na Euro 2000.
Yabaye kandi Kapiteni w’u Bufaransa, atsinda ibitego bibiri ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1998, ubwo batsindaga Brésil ibitego 3-0. Mu 1998 ni na bwo yegukanye Ballon d’Or, igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku Isi.
Mu butoza, Zidane yubatse izina rikomeye muri Real Madrid, aho yayifashije kwegukana UEFA Champions League inshuro eshatu zikurikiranya hagati ya 2016 na 2018.
Yanatwaye La Liga inshuro ebyiri n’ibindi bikombe bitandukanye, mbere yo gutandukana n’iyi kipe mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!