Umukino wa gicuti hagati y’u Rwanda na Uganda ntukibaye nkuko Vice perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Uganda yabitangarije ikinyamakuru MTNfootball.
Mujib Kasuule yatangaje ko nyuma yo kubura umukino na Iraq bifuzaga umukino mbere yo gukina na Tanzania. Ati “Twahise dutekereza u Rwanda kuko arirwo ruri hafi ariko badusubije ko bidashoboka.”
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Eric Nshimiyimana aheruka gutangariza IGIHE ko Uganda yabasabye umukino wa gicuti ariko bagakinira i Kigali. Ariko ngo ntibumvikanye aho bakinira.”
Mu kwitegura umukino na Ethiopia Amavubi aratangira umwiherero muri Gicumbi
Uyu mutoza yamaze guhamagara abakinnyi 26 bagomba gutangira kuri iki cyumweru umwiherero mu Karere ka Gicumbi, bitegura umukino na Ethiopia mu majonjora y’igikombe cy’Afrika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN). Nshimiyimana yatangarije IGIHE ko bahisemo ahantu hafite ubutumburuke nkubwa Ethiopia. Yagize ati “Gicumbi ni ku butumburuke bwa metero 2150 mu gihe Ethiopia iri kuri metero 2500.”
Mu bakinnyi bahamagawe ntiharimo Peter Kagabo watsinze ibitego 12 muri shampiyona, ariko Jimmy Mbaraga waheruka mu ikipe y’igihugu muri Gashyantare 2013 bitegura umukino wa gicuti na Uganda yongeye guhamagarwa.
Abakinnyi 26 bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana bazakina na Ethiopia:
1. Ntamuhanga Tumaine Titi (APR FC)
2. Bayisenge Emery (APR FC)
3. Hamdan Bariyanga (APR FC)
4. Turatsinze Heritier (APR FC)
5. Buteera Andrew (APR FC)
6. Mugiraneza Jean Baptiste (APR FC)
7. Rusheshangoga Michel (APR FC)
8. Ndori JEAN Claude (APR FC)
9.Mwiseneza Djamal (Rayon Sport)
10. Sibomana Abouba (Rayon Sport)
11. Niyonshuti Ghad (Rayon Sport)
12. Usengimana Faustin (Rayon Sport)
13. Bikorimana Gerard (Rayon Sport)
14. Gasozera Hassan (AS Muhanga)
15. Mushimiyimana Mohamed (AS Kigali)
16. Tubane James (AS Kigali)
17. Mbaraga Jimmy (AS Kigali)
18. Kagere meddy (Police FC)
19. Sebanani Emmanuel (Police FC)
20. Twagizimana Fabrice (Police FC)
21. Mutuyimana Evariste (Police FC)
22. Musa Mutuyimana (Police FC)
23. Sibomana Patrick (Isonga)
24. Ntaribi Steven (Isonga)
25. Ndahinduka Michel (APR FC)
26. Hategekimana Aphrodis (Rayon Sport)
TANGA IGITEKEREZO