Byatangajwe n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Tanzania (TFF) ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Kamena 2026.
TFF yavuze ko imikino ibiri yari guhuramo na Uganda n’u Rwanda tariki ya 5 n’iya 9 Kamena, yombi yasubitswe kubera kwikanga icyorezo cya Ebola kw’inzego za Maroc aho imikino yombi yari kubera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, rwari rufite undi mukino n’Ibirwa bya Comores, na wo wari kubera i Marrakech muri Maroc ku wa 6 Kamena.
Kugeza ubu ntacyo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riratangaza.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Ikipe y’Igihugu ya Uganda yatangaje ko imikino ibiri ya gicuti yari kuyihuza na Tanzania na Madagascar, yombi yavuyeho.
Amavubi yageze muri Maroc ku wa Kabiri, ndetse amakuru aheruka yavugaga ko ataremererwa no gukora imyitozo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!