Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko iyi mikino yimuwe.
Umunsi wa nyuma w’iyi mikino itegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), uteganyijwe ku wa Mbere, tariki ya 30 Werurwe 2026, kuri Stade Amahoro.
Ni imikino yo mu Itsinda A, aho umukino uzabanza ari uzahuza Kenya na Grenada, ukazaba Saa Kumi [16:00], aho kuba ku masaha yari ateganyijwe ya Saa Kumi n’Ebyiri [18:00].
Uyu mukino ukirangira hazakurikiraho utegerejwe na benshi uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ na Estonia, bikine Saa Moya n’Igice [19:30] aho kuba Saa Tatu z’Ijoro [21:00].
Ihindurwa ry’amasaha rishingiye ku korohereza aya makipe gusubira mu bihugu byayo, kuko harimo impinduka mu ngendo z’indege bigomba kuzakoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!